U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 batahutse bavuye muri Congo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ku mupaka munini wa Rubavu uzwi nka La Corniche, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze igihe baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Aba baturage bagarutse mu gihugu cyabo nk’igice cy’igikorwa cyo gucyura abari bamaze imyaka myinshi mu buhungiro.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’uko u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) bumvikanye ku myanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Addis Abeba muri Etiyopiya ku wa 24 Nyakanga 2025. Iyo nama yari igamije gushakira ibisubizo ibibazo by’impunzi z’Abanyarwanda zari zicumbitse muri RDC no kubafasha gutahuka ku bushake bwabo.
Abatashye kuri iyi nshuro biganjemo abagore n’abana, aho benshi bagaragaje ibyishimo byo kongera kugaruka mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka myinshi. Bamwe muri bo bavuze ko impamvu yabateye gufata icyemezo cyo gutaha ari uko bifuza kubaho mu mutekano usesuye, ndetse bakagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda zakiriye aba baturage, nyuma yaho bazahabwa ubufasha bw’ibanze burimo ibiribwa, ubuvuzi ndetse n’aho kuba by’agateganyo. Nyuma y’icyo cyiciro cy’ifatwa neza ry’ibanze, bazfashwa kwinjira mu buzima busanzwe mu gihugu.
Ubuyobozi bw’u Rwanda bwatangaje ko iki gikorwa kiri mu murongo wo gukomeza guha ikaze Abanyarwanda bose baba hanze bifuza gutaha ku bushake bwabo. Hanashimangiwe ko nta muntu n’umwe ugomba kubuzwa uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cye cy’amavuko.
Kuva mu myaka yashize, u Rwanda rukomeje gufatanya na UNHCR n’ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda kugira ngo haboneke uburyo buboneye bwo kubafasha gutahuka mu mahoro no mu mutekano.
Ibi birerekana intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushakira ibisubizo ibibazo by’impunzi, no kurushaho kubaka icyizere hagati y’u Rwanda na RDC mu rwego rwo gushimangira amahoro arambye mu karere.