U Burundi bwongeye kwikoma u Rwanda

U Burundi bwongeye kwikoma u Rwanda mu kiganiro cyabereye kuri uyu wa Gatanu Tariki 29 Werurwe 2024, mu Ntara ya Karusi cyari cyatumiwemo abavugizi bose b’inzego nkuru za Leta y’iki gihugu.

Umunyamabanga mukuru wa Guverinoma y’u Burundi akaba n’Umuvugizi wa Leta, Jérôme Niyonzima, yongeye gushinja u Rwanda ko arirwo ruhungabanya umutekano w’igihugu rutera umutwe RED-Tabara inkunga. Avuga ko ibihugu byombi nta biganiro birimo kugirana kugirango hafungurwe imipaka. Ibyo byakorwa gusa ngo igihe u Rwanda rwaba rwemeye gutanga abagize umutwe wa RED-Tabara baciriwe imanza. Yagize ati: “Ejo cyangwa ejo bundi bikubise agashyi bati abo badusaba turabatanze nibaza ko ntakibazo byateza”.

Jérôme yakomeje avuga ko impamvu bafunze imipaka yo ku butaka bashakaga kugira ngo babashe kugenzura abinjira mu gihugu bagakora ubugizi bwa nabi “Bavuye mu mutwe wa Red-Tabara ufite icyicaro gikuru mu Rwanda.




Umuvugizi wa Perezida Évarste Ndayishimiye, Rosine Guillane Gatoni yavuze ko kuba Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir unayoboye umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba aherutse kugaragara asura Perezida Kagame yava mu Rwanda akerekeza I Bujumbura gusura Perezida Ndayishimiye bisobanuye ko hari ibiganiro birimo gukorwa hagati y’ibihugu byombi ko ahubwo ari inshingano za Salva Kiir zo gusura ibihugu bigize umuryango ayoboye. Ashimangira ko ibihugu byombi nta mishyikirano bifitanye.

U Rwanda rwakunze guhakana kenshi ko rufasha umutwe wa RED-TABARA. Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu mpera z’umwaka ushize ryavugaga ko ahubwo uwo mutwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Leta y’u Rwanda iherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi b’Abarundi bari barambutse umupaka bakaza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Yolande Makolo yavuze ko icyo gikorwa cyahagarariwe n’Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga bigari rushinzwe ubugenzuzi bw’imipaka rwitwa “Expanded Joint Verification Mechanism”.

Iryo tangazo ryasozaga rivuga ko Leta y’u Rwanda isaba iy’u Burundi kunyuza ibibazo mu nzira za dipolomasi, aho bishobora gukemurirwa mu buryo bwa gicuti.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: