Twangiza: FARDC yagabye ibitero by’indege ku ruganda rukora zahabu ruri mu maboko ya AFC/M23

Screenshot_20251023-163037

Uruganda rukora zahabu rwa Twangiza, ruherereye mu chefferie ya Luhwinja, mu teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Sud-Kivu, rwagabweho ibitero by’indege mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nk’uko byemezwa n’amakuru aturuka ahabereye ibyo bitero.

Abaturage bo mu gice cya Luciga, aho uruganda ruri, bavuze ko indege z’intambara za FARDC zateye amasasu yibasiye cyane ibikoresho byabikwagamo lisansi n’amavuta akoreshwa mu ruganda, bitera umuriro mwinshi n’umwotsi uremereye wasakaye mu duce twa hafi aho.

Amakuru agera ku Igicumbi News aravuga ko inyubako nkuru y’uruganda itigeze igabwaho ibisasu, bigatuma abasesenguzi bemeza ko intego y’icyo gitero yari uguhagarika imikorere y’uruganda by’agateganyo, aho gushaka kurusenya burundu.

Uru ruganda rwa Twangiza ruherereye mu gice kiri mu maboko ya AFC-M23 kuva muri Gicurasi 2025, ubwo uwo mutwe wafataga uduce twa Mwenga na Luhwinja. Ni ubwa kabiri mu gihe cy’ukwezi kumwe uru ruganda rugabweho ibitero byo mu kirere.

Amakuru yemejwe n’inzego z’aho mu karere avuga ko ibyo bitero byangije bikomeye ibyuma bitanga amashanyarazi n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gucukura no gutunganya zahabu, ariko nta muntu wapfuye cyangwa wakomerekejwe nk’uko byatangajwe n’abatuye hafi aho.

Amakuru avuga ko uruganda rwa Twangiza rukora hafi ibiro 100 bya zahabu ku munsi, rukaba rumwe mu nganda nini zifite uruhare runini mu bukungu bw’Uburasirazuba bwa Kongo.

Ibi bitero bije mu gihe ingabo za FARDC zikomeje ibikorwa byo guhangana n’umutwe wa M23/AFC, nyuma y’aho uwo mutwe wafashe ibice byinshi byo mu ntara za Nord-Kivu na Sud-Kivu, harimo n’ahari ubwo bucukuzi bwa zahabu bwa Twangiza.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa FARDC ntiburatangaza byinshi ku mpamvu z’icyo gitero, naho AFC/M23 ivuga ko ari “igikorwa cyo gusenya ubukungu bw’akarere no kubuza abaturage kubona imirimo,” nk’uko umwe mu bayobozi bayo yabibwiye ibinyamakuru byo muri Sud-Kivu.