Turkiya yavuze ko igiye gutera Israel
Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan yatangaje ku Cyumweru ko igihugu cye gishobora kohereza ingabo zo gutera Israel, mu gihe ibintu byakomeza kuba bibi hagati y’impande zombi, by’umwihariko ku kibazo cya Gaza. Ibi Erdogan yabivuze mu magambo asa n’aho ari ugutera ubwoba Israel, avuga ko Turikiya ishobora gukora igikorwa cya gisirikare nk’uko yigeze kubikora mu bice bya Karabakh no muri Libya.
Erdogan yavuze ko Turikiya ifite ubushobozi bwo kwinjira mu bikorwa bya gisirikare aho ibona ko inyungu zayo cyangwa iz’abaturage b’inshuti zayo ziri mu kaga. Mu magambo ye, yagaragaje ko Israel ikomeje gukora ibikorwa Turikiya ifata nk’akarengane gakorerwa Abanyapalestine, bityo ko Ankara itazarebera.
Aya magambo ya Erdogan yatumye umwuka ukomeza kuba mubi hagati ya Turikiya na Israel, umubano usanzwe warazambye kuva intambara yo muri Gaza yatangira. Turikiya yakunze kunenga Israel, iyishinja gukorera abaturage ba Gaza ibikorwa bihabanye n’amategeko mpuzamahanga, mu gihe Israel yo ishinja Erdogan gushyigikira Hamas no gukoresha ikibazo cya Palestine mu nyungu za politiki.
Ku rundi ruhande, inkiko zo muri Istanbul zatangaje ko zatangiye gukurikirana dosiye ishinja Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu hamwe n’abandi bayobozi 35 ba Israel, ku bijyanye n’igikorwa cyo guhagarika ubwato bwa “Sumud flotilla” bwari bugiye gutanga inkunga muri Gaza mu mwaka ushize. Ubushinjacyaha buvuga ko icyo gikorwa cyakozwe na Israel cyarenze ku mategeko, bikaba byafashwe nk’igikorwa cy’ubugizi bwa nabi ku baturage n’abakorerabushake bari muri ubwo bwato.
Iyi dosiye yongeye kongera ubushyamirane bwa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, kuko Israel ibona ko Turikiya iri kwivanga mu bibazo byayo by’umutekano no mu ntambara irwana na Hamas. Ku ruhande rwa Turikiya, ubuyobozi bwayo buvuga ko bugamije kurengera uburenganzira bw’Abanyapalestine no kwamagana ibikorwa by’iyicarubozo bukeka ko bikorerwa abaturage ba Gaza.
Mu Israel, Minisitiri ushinzwe Umurage (Heritage Minister) Amichai Eliyahu yasubije amagambo ya Erdogan amwita “umunyagitugu wiyumvamo ubudahangarwa” (megalomaniacal dictator), avuga ko Israel ikwiye gufata icyemezo gikomeye cyo guhagarika umubano wa dipolomasi na Turikiya. Eliyahu yavuze ko Erdogan akomeje gutera ubwoba Israel no gukomeza gukangurira isi kuyanga, bityo ko gukomeza kugirana umubano na Ankara bitakiri ngombwa.
Ibi bibaye mu gihe umubano wa Turikiya na Israel umaze igihe uri mu bibazo bikomeye, nubwo mu myaka ishize habayeho kugerageza kongera kuwusubiza ku murongo. Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Erdogan yo kohereza ingabo ashobora kongera kuzamura umwuka mubi mu Karere, ndetse bikaba byakurura impungenge ku mutekano w’ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Kugeza ubu, Israel ntiratangaza niba izafata icyo cyemezo cyo guca umubano na Turikiya nk’uko byavuzwe na Minisitiri Eliyahu, ariko biragaragara ko intambara yo muri Gaza ikomeje kuba intandaro y’umwuka mubi n’amakimbirane yihutirwa mu mubano w’ibihugu byinshi byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
