Rwanda: Leta ntizahemba abarimu b’amashuri yigenga

Nyuma y’aho byemerejwe ko amashuri azafungura mu kwezi kwa Nzeri 2020 kugira ngo hirindwe icyorezo cya Covid-19, abarimu bigishaga mu mashuri yigenga basabye Leta igisimbura imishahara bahembwaga.

Bamwe muri aba barimu bavuga ko bandikiye Minisitiri w’Uburezi bamusaba kubavuganira muri Guverinoma, kugira ngo bagenerwe umushahara muri aya mezi arenga atanu amashuri azamara afunzwe.

Uwitwa Mwizerwa François, umwe muri abo barimu avuga ko basabye gufatwa kimwe nk’abarimu bigisha mu mashuri ya Leta, bagakomeza guhembwa na yo muri ibi bihe.

Mwizerwa yagize ati “Leta ishobora guhemba abo barimu mu mafaranga yayo nk’uko isanzwe ibikora ku bigisha mu bigo byayo, ishobora no gusaba ibigo by’amashuri kubahemba hanyuma ikigo kitemeye kuyatanga nticyemererwe gufungura mu kwezi kwa cyenda”.

“Badukemurire ibibazo mu buryo bwihuse kuko kugeza ubu no kubona ifunguro rimwe ku munsi ni amahirwe(mu rugo barya nka saa cyenda gusa), dufitanye ibibazo na ba nyiri inzu ducumbitsemo, badusohoye!”

Mwizerwa asaba Guverinoma ko mu ngamba nshya zizafatwa mbere y’itariki ya mbere Kamena 2020, ngo hatagombye kuburamo umwanzuro ugena uburyo abarimu bo mu mashuri yigenga babaho muri aya mezi y’ifungwa ry’amashuri.

Perezida w’Inama y’Ubuyobozi bw’Ishuri ryigenga ryitwa APAPEC-IREBERO, Mushinzimana Apollinaire avuga ko amashuri yigenga kuri ubu ngo ahangayikishijwe n’uko abarimu bashobora kutazagaruka kwigisha mu kwezi kwa cyenda.

Mushinzimana yishimiye kumva ko Leta izaguriza ibigo byigenga amafaranga yo guhemba abarimu n’abakozi muri rusange, ariko ko abona ikigega cyashyizweho ngo kirimo gutinza iyo nguzanyo.

Yagize ati “Wandangiye ibiro bafatamo ayo mafaranga ko n’ubu nambaye nahita ngenda! Babwire bihutishe iyo nkunga kuko hari abarimu batarahembwa kuva mu kwezi kwa gatatu, twakomeje kubizeza iyo nkunga!”

Ati “Icyo kigega kigomba koroshya ibisabwa kugira ngo ayo mafaranga yihute, kuko kije gutabara abantu bishwe n’inzara, ariko uzi kubona abarimu bicaye aho gusa, ubwo se mu kwa cyenda baramutse bataje! Erega turahangayitse!”

Mushinzimana avuga ko ikigo cye cyahise gifata amafaranga yose cyari gisigaranye muri banki kikayagabanyamo kane, inshuro zihwanye n’amezi ane, ku buryo buri mwarimu waho ngo ahabwa ubufasha bw’amafaranga ibihumbi 50 buri kwezi.

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) ivuga ko inguzanyo Leta yemeye guha ibigo byahombejwe n’icyorezo Covid-19, ari yo izakurwaho amafaranga yo gutunga abarimu b’ibigo byigenga muri iki gihe amashuri afunzwe.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi, yasobanuye ko guhemba abarimu b’amashuri yigenga nk’uko bikorwa ku barimu ba Leta bidashoboka ku mpamvu zitandukanye.

Impamvu ya mbere avuga ni uko hari n’ibindi bigo byigenga bitari amashuri byahuye n’igihombo, bikaba ngo bigomba gushaka uburyo bifasha abakozi babyo muri ibi bihe bitoroshye”.

Dr Uwamariya akomeza agira ati “kuvuga ngo Leta ibishyurire byo rwose naba ngiye kukubeshya, hari uburyo umukozi wa Leta ajyaho, uburyo hagenwa ingengo y’imari yo kumuhemba. Abo barimu twabahemba mu yihe nzira ku buryo bitateza ikibazo cy’ubugenzuzi bw’imari ya Leta?”

“Twabwiye abantu ko ikigega gihari, buriya amashuri yigenga bayafashe nk’ubundi bucuruzi, ku buryo ubuyobozi bw’ibigo byabo ari bwo bwagombye kwegera Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) ishinzwe icyo kigega, noneho bagahabwa amafaranga abafasha gukemura ibibazo by’abarimu”.

“Icyo twe dushobora gukora nka Minisiteri ndetse turimo kuganiraho na MINECOFIN kuko tuticaye, ni ukureba uburyo abarimu bafashwamo ariko binyuze mu bigo byabo, kuko atari ikigega cyo gufasha umuntu ku giti cye”.

Minisitiri w’Uburezi akomeza avuga ko barimo no kuganira na Koperative Umwarimu SACCO, kugira ngo hagire n’ubundi bufasha buvamo bwo kunganira ibigo by’ibinyamuryango bigize iyo koperative.

Kigali Today yanabajije MINECOFIN igihe ikigega cy’ingoboka ku bukungu bwazahajwe na Covid-19 kizafungurira imiryango, umwe mu bakozi bayo avuga ko ari vuba bishoboka ariko ko atazi umunsi.

@igicumbinews.co.rw