Rwanda: Dore Abana bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

20250819_182951

Ministeri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (S3) mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, inatangaza uko abanyeshuri bahawe imyanya mu mashuri yisumbuye batangirana n’umwaka utaha w’amashuri.

Mu mashuri abanza, umwana wahize abandi ku rwego rw’igihugu ni Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School yo mu Karere ka Musanze, wagize amanota 99,4%. Yakurikiwe na Impano Brave Gloria wo mu Karere ka Bugesera wigaga muri Wisdom School wagize 98,8%, Ihirwe Kanimba Honnette wo muri New Vision Primary School yo mu Karere ka Huye wagize 98,8%, Duhirwe Gall Gavin Darcy wo muri Ecole Internationale La Racine (Bugesera) wagize 98,8%, Nsengiyumva Joannah Holiness na Ashimwe Keza Géraldine, bombi bo mu mashuri yigenga yo mu Bugesera, aho buri wese yagize 98,8%.

Mu gikorwa cyo gutoranya aho bazakomereza amasomo yabo, abarangije amashuri abanza barenga 150,000 bashyizwe mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye biga bataha (day schools), mu gihe abandi 15,695 bahawe imyanya mu mashuri bicumbikirwamo (boarding schools).

Ku rundi ruhande, mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3), uwa mbere ku rwego rw’igihugu yabaye Izere Hennock Tresor wo kuri E.S Kanombe mu Karere ka Kicukiro wagize 98,67%, akurikirwa na Uwumuremyi Albert wo kuri Hope Haven School mu Karere ka Gasabo wagize 98%, Ineza Flora Elyse na Ndayishimiye Jean D’Amour, bombi bo kuri Hope Haven School bagize 97,89%. Hari kandi Agaba Happy Jean Eudes wo kuri Petit Séminaire St Aloys (Rusizi) wagize 97,78%.

Mu bijyanye no guha abanyeshuri imyanya mu mashuri ajyanye n’amasomo baziga mu mwaka wa kane (S4), abarenga 20,681 boherejwe mu mashuri y’ubumenyi rusange bicumbikirwa, mu gihe 18,929 bakomeje amasomo mu bigo bigamo bataha. Abanyeshuri boherejwe mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TSS) bicumbikirwa ni barenga 28,000, mu gihe abasaga 20,000 baziga bataha.

Abifuza kwiga mu mashuri nderabarezi (Teacher Training Colleges) ni 3,669, aboherejwe mu mashuri y’abafasha b’abaganga (Associate Nursing) ni 545, naho abatsindiye kwiga ibaruramari (Accounting) bacumbikirwa ni 2,701, hakiyongeraho 76 baziga aya masomo bataha.

Aya makuru agaragaza ko ubuyobozi bw’Uburezi bukomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi no kongera umubare w’amashuri acumbikira abanyeshuri mu rwego rwo kugabanya imibare myinshi iri mu mashuri yiga bataha, banongera amahirwe yo kwiga neza ku banyeshuri batsindira amasomo ashingiye ku bumenyi ngiro.

Ababyeyi n’abanyeshuri bishimiraga umusaruro w’uyu mwaka, basabwe gutangira kwitegura hakiri kare umwaka utaha w’amashuri kugira ngo bazagerere ku bigo bahawe ku gihe kandi bahabwe ibikenewe byose bizabafasha kwiga neza.