Rubavu: Kambogo Ildephonse uherutse kwirukanwa yakoze ihererekanya bubasha n’umusimbuye

Kuri uyu wa Mbere Tariki 08 Gicurasi 2023, Mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Rubavu, Perezida w’Inama Njyanama y’Aka karere Dr Ignace Kabano yayoboye Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Umuyobozi w’Akarere Kambogo Ildephonse n’Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa, wamusimbuye mu nshingano by’agateganyo.

Ni nyuma y’uko Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, iteranye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Tariki 05 Gicurasi 2023, ikirukana Kambogo Ildephonse kubera kutubahiriza inshingano no kurangara gutabara abaturage.

Aha akaba yarashinjijwe kurangara gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu Tariki 03 Gicurasi 2023, ikica abantu 131 mu bice bitandukanye by’igihugu barimo 26 bo mu karere ka Rubavu. Ikosa Kambogo yameye ndetse arisabira n’imbabazi.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: