RGB yahagaritse Itorero Grace Room rya Past Julienne Kabanda

Kigali, tariki ya 10 Gicurasi 2025 – Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’umuryango uzwi nka Grace Room wari wiyandikishije nk’Itorero cyangwa Minisiteri ihuriye n’indi miryango. Ibi byatewe n’uko ibikorwa byawo bitajyanye n’intego wiyandikishijeho, bikaba bidakurikiza amategeko agenga imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda.
Nk’uko RGB yabitangaje, Grace Room yakoreshaga ibikorwa byibanda ku masengesho n’ibindi bijyanye na gahunda z’ububyutse, nyamara intego yanditseho zitarimo ibyo bikorwa. Ibi byatumye RGB ifata icyemezo cyo kuwuhagarika kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku mikorere yawo.
RGB yasabye ko imiryango yose yiyandikishije ikwiye gukorera mu murongo w’intego yayo, igakora ibikorwa bihura n’amahame ayigenga kandi igakomeza gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko y’igihugu. Ibi birinda ko hari ibikorwa byatuma abaturage bashukwa cyangwa bahungabanywa mu buryo ubwo ari bwo bwose.
RGB yasabye abaturage bose kubahiriza iri tangazo no kwirinda kujya mu bikorwa by’iyo Minisiteri mu gihe igikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
@igicumbicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online:
https://m.youtube.com/watch?v=0KWMpkg6lf8&t=1s