RDF yemeye ko Umusirikare w’u Rwanda yafatiwe mu Burundi

Igicumbi News – Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko kigiye gukoresha inzira ya dipolomasi mu gukorana na Guverinoma y’u Burundi, mu rwego rwo gusaba ko umusirikare warwo usanzwe ari umushoferi, Sgt Sadiki Emmanuel, yafungurwa nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano z’i Burundi ku mupaka wa Gasenyi–Nemba.
Mu itangazo RDF yasohoye ku wa 24 Nzeri 2025, rivuga ko Sgt Sadiki Emmanuel “atabigambiriye yayobye akambuka umupaka wa Gasenyi–Nemba ajya i Burundi, aho yahise atabwa muri yombi n’igipolisi cy’i Burundi.” Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, mu Ntara ya Butanyerera, Komini Busoni.
RDF yongeyeho iti: “Twababajwe n’iki gikorwa cyabereye ku mupaka duhuriyeho. Tugiye gukoresha inzira za dipolomasi kugira ngo dukorane na Guverinoma y’u Burundi mu rwego rwo gusubiza Sgt Sadiki Emmanuel mu gihugu cye.”
U Burundi nabwo bwatanze ibisobanuro
Mbere y’uko RDF isohora iri tangazo, Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), binyuze mu ishami rya 311e Bataillon d’Infanterie, cyari cyatangaje ko cyafashe Sgt Sadiki Emmanuel mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2025, ubwo yari amaze kurenga nibura metero 700 uvuye ku mupaka.
Itangazo rya FDNB rivuga ko uyu musirikare yavuze ko yari avuye mu kabari kari hafi ya Camp Gako, maze ubwo yasubiraga mu rugo akabura inzira, bikarangira yambutse mu Burundi. Ubuyobozi bw’ingabo z’u Burundi bwatangaje ko yagerageje no guhunga abashinzwe umutekano ariko biranga, ahita ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirundo kugira ngo hakorwe iperereza.
Icyizere cya dipolomasi
Iki kibazo kibaye mu gihe u Rwanda n’u Burundi bimaze igihe bigerageza kongera kubaka umubano wacitsemo icyuho kubera ibibazo by’umutekano. Gusa impande zombi zakomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo hakoreshejwe inzira z’ibiganiro.
RDF yatangaje ko iri gukorana n’inzego bireba kugira ngo Sgt Sadiki Emmanuel agarurwe mu Rwanda bidatinze, binyuze mu biganiro bya dipolomasi hagati ya Kigali na Bujumbura.
Nubwo ari ikibazo cyakongera kuzamura impaka hagati y’impande zombi, abasesenguzi bavuga ko kuba RDF n’Ingabo z’u Burundi byose byihutiye gusobanura uko byagenze no kwerekana ubushake bwo gukorana, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko inzira ya dipolomasi ariyo izakomeza gukoreshwa.