RDC: Musenyeri wa Kiliziya Gatolika yahaye umugisha Coroneille Nangaa wa M23

FB_IMG_1752075640570

GOMA – Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo — Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, yagaragaye i Goma yitabiriye igikorwa cy’idini cyateguwe na Kiliziya Gatolika. Ifoto yafashwe muri icyo gikorwa yamugaragaje aciye bugufi, ahabwa umugisha na Musenyeri Fulgence Muteba, Arikiyepisikopi wa Lubumbashi, ari kumwe n’abandi basenyeri bakomeye bo muri RDC.

Iki gikorwa cyabereye mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahari hasanzwe haranzwe umwuka w’intambara n’imvururu zishingiye ku makimbirane ya politiki no kugenzura agace ka Goma hagati y’abarwajlnyi ba M23 n’ingabo za Leta. Uru ruhurirane rwa politiki n’imyemerere yihariye muri ibi bikorwa by’idini, rurushaho gusobanura neza uko Kiliziya Gatolika ikomeje kugira ijambo rikomeye muri politiki n’ubuhuza bw’imbere mu gihugu.

Kiliziya Gatolika n’uruhare rwayo muri politiki ya RDC

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni imwe mu nzego zifite ijambo rikomeye, yaba muri politiki, mu mibanire y’abaturage ndetse no mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi budakurikiza amahame ya demokarasi. Inshuro nyinshi yagiye igira uruhare mu biganiro bigamije guhosha amakimbirane no gusaba ubutabera ku baturage.

Mu myaka yashize, Kiliziya Gatolika yitwaye nk’umuhuza hagati ya Leta n’amashyaka atavuga rumwe na yo, cyane cyane mu bihe bya Perezida Kabila no mu matora atandukanye yagiye abamo impaka. Yanakunze kugaragaza ibitekerezo byayo byigenga binyuze mu Ihuriro ry’amadini (CENCO), rigizwe ahanini n’Abepisikopi b’Abagatolika.

Kugaragara kwa Corneille Nangaa muri ibi bikorwa kandi akakira umugisha bitangwa n’abayobozi ba Kiliziya, bishobora gusobanurwa nko kumwemera nk’umwe mu bantu bafite ijambo ku murongo wa politiki y’igihugu — nubwo asanzwe afatwa nka “rebelle politique” kubera ihuriro ayoboye rya AFC rishyigikiwe n’inyeshyamba za M23.

Ubutumwa bukomeye bufitanye isano n’iyi foto

Iyi foto iratanga ubutumwa bukomeye: Kiliziya Gatolika irashaka kugaragaza ko igira uruhare mu biganiro byose byaganisha ku mahoro arambye. Guhuza abantu bose, baba ari abayobozi ba Leta cyangwa abatavuga rumwe na yo, biri mu nshingano za Kiliziya nk’umuhuza n’umuyobozi w’umutima w’Abakongomani.

Ni nabyo byashimangiwe na bamwe mu bakurikiranira hafi politiki ya RDC bavuga ko uyu mubano wihariye hagati ya Nangaa na Kiliziya ushobora kuzagira ingaruka zigaragara ku biganiro by’amahoro hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ihuriro AFC-M23.


Igicumbi News © 2025