RDC: M23 yashinze ibirindiro bishya muri Kivu ya Ruguru

Nyuma yo kugerageza inshuro ebyiri kwigururira igice kinini muri Kaliki ko mu murenge wa Waloa Yungu, abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bashyizeho ku wa kabiri tariki ya 19 Kanama indi position nshya mu butaka buri hagati ya Kibati (mu murenge wa Luberike) na Kaliki (mu murenge wa Waloa Yungu)m
Amakuru agera kuri IGICUMBI NEWS yemeza ko hari ibikoresho byinshi bya gisirikare byimuriwe muri Kibati bijyanwa muri iyo position nshya, bikekwa ko iri shyirwa ho ry’iyi position rifite intego yo gutegura ibitero bishya ku barwanyi ba wazalendo bari muri Waloa Yungu, ndetse no gufungura inzira iberekeza i Ntoto.
Kuva ku cyumweru gishize, imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’abarwanyi ba wazalendo hafi ya Kaliki, ibintu byazamuye impungenge z’abaturage bo muri ako gace.
Iyi position nshya yubatse ku nkengero z’imirenge ibiri, ni iya gatatu AFC/M23 ishyize muri ako karere ka Wanianga, nyuma ya Machumbi na Bueni, zose ziri ku misozi miremire ireba kuri Luberike na Waloa Yungu.
Kubera iyi myiteguro ya gisirikare ya AFC/M23, abaturage bo mu midugudu ya Kangati na Ngenge batangiye guhunga, batinya ko imirwano ishobora gukomeza kwiyongera, bamwe bagana mu bice bitekanye byo hafi nko muri Ntoto no mu bindi bice by’umujyi wa Kanyabayonga.