RDC: Imirwano ikomeye irakomeje muri Walikale

Umutekano ukomeje kuba muke mu gice cya Waloa Yungu, biri mu sector Wanianga, watumye abaturage baho bagwa mu bwoba bukabije , nyuma y’uko imirwano ikomeje kwaduka hagati ya AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo hafi y’ahitwa Kaliki, bikaviramo benshi guhungabana no kuva mu byabo.
Nk’uko bitangazwa na Bisika Bwira Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Wanianga, abaturage bo mu duce twa Kangati na Ngenge batangiye kuva mu ngo zabo ku wa Mbere tariki ya 18 Kanama, kubera ubwoba bw’uko imirwano ishobora kubageraho.
“Abaturage bamwe bafashe umwanzuro wo kujya mu majyepfo ya groupement, abandi barerekeza mu ishyamba aho babayeho mu buzima bukomeye, badafite aho bikinga izuba n’imvura, nta n’ubufasha na bumwe bafite,” bisobanurwa na Bisika Bwira.
Si abo gusa, kuko n’abaturage baturutse mu karere ka Masisi, bari barahungiye muri utu duce, bongeye gukora ingendo batatana, kubera gutinya ko bakongera kwisanga hagati y’imirwano.
Ubuyobozi buvuga ko ibihuha n’inkuru z’ibinyoma bikwirakwizwa muri aka gace byagize uruhare rukomeye mu gutuma abaturage bahunga, kuko bituma batazi neza aho ibintu bigeze ku rwego rw’umutekano.