RDC: Birakekwa ko Perezida Tshisekedi yari agiye guhanurwa mu ndege

FB_IMG_1757610082794

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025 hagati ya saa 8h z’ijoro na saa 9h (amasaha yo mu mujyi wa Kinshasa) habaye ikibazo gikomeye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili ubwo indege ya Perezida Félix Tshisekedi yari ivuye mu ruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan.

Indege ya Perezida yabonetsemo ikibazo gikomeye cyo kudahabwa umuriro ku murongo w’indege bigatuma izenguruka inshuro nyinshi mu kirere hafi y’iki kibuga mu gihe cy’iminota isaga 40. Icyo kibazo cyatewe n’ihagarara rikomeye ry’umuriro ryabaye ku kibuga hose rituma urumuri rwo ku murongo w’indege rubura ndetse n’izindi serivisi zose z’indege zihagarara. Byatumye indege zindi nyinshi zijya kwerekeza ku kibuga cya Brazzaville/Maya-Maya.

Iyi mpanuka ikimara kuba hahise havuka impungenge ko ari igikorwa gishobora gufatwa nko gushaka guhanura indege ya Perezida wa Repubulika ndetse bamwe babifata nk’igeragezwa ry’igikorwa cy’iterabwoba cyangwa guteza akavuye. Amakuru Igicumbi News ikura ahantu hizewe avuga ko hari iperereza rikomeye ryahise ritangira aho abakozi batandukanye b’Ikigo cya Leta gishinzwe ibibuga by’indege (RVA) bafashwe kugira ngo basobanure ibyabaye.

Mu bafashwe harimo Umuyobozi Mukuru wa RVA ndetse n’abandi bakozi b’ingenzi bakoreraga ku Kibuga cya N’Djili bashinjwa kuba bashobora kuba bafite uruhare muri iki kibazo. Nkuko bigigaragara ku ibaruwa Igicumbi News ifite icyemezo cya mbere cyafashwe ni uguhagarika ku mirimo Komanda w’iki kibuga Bwana Lundula Lutshaka nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RVA Ngoma Mbaki Léonard ryo ku wa 11 Nzeri 2025.

Iryo tangazo ryasohowe rigira riti:

  • Komanda wa N’Djili ntiyubahirije amabwiriza yari ahawe yo kugura imashini zabugenewe mu kigo gikwiriye ahubwo akoresha ibikoresho bidafite ubuziranenge.
  • Yashyizeho umutekinisiye udafite ubushobozi bwakagombye wananiwe gukoresha uburyo bwo gutabara mu gihe habaye ikibazo cy’umuriro.
  • Ibi byateje ibyago bikomeye kandi bishobora kuba byari bigambiriwe.

Mu rwego rwo gukumira ibindi byago no gukora iperereza ryimbitse uyu muyobozi yahagaritswe ku mirimo ye kugeza igihe hazafatirwa izindi ngamba.

Ibi byabaye byateye urunturuntu mu gihugu cyane cyane ko byabaye igihe Perezida Tshisekedi yari mu ndege. Abakurikiranira hafi politiki n’umutekano wa RDC bavuga ko ibi bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko hari abashaka kumuhitana mu buryo butaziguye.

Kugeza ubu iperereza rirakomeje ndetse abaturage benshi bo muri Kinshasa n’ahandi mu gihugu bakomeje kugaragaza impungenge z’uko umutekano w’igihugu ushobora kuba utameze neza cyane cyane ku rwego rwo hejuru. Abasesenguzi basaba ko hakorwa igenzura ryimbitse ryose ku bikorwa byose bya RVA ndetse no ku rwego rw’umutekano w’indege z’igihugu kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera kuba.