RDC: Amerika irimo gufasha Ingabo za FARDC kuva hasinywa amasezerano y’Amahoro

Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kurangwa n’umutekano muke, Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo gukaza umurego mu mikoranire ya gisirikare n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, hagamijwe kongera ubushobozi bw’iki gihugu mu guhangana n’ibibazo by’intambara n’iterabwoba.
Ubu bufatanye bwagaragaye cyane nyuma y’amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa hagati ya RDC na Repubulika y’u Rwanda, agamije guhosha ubushyamirane bukomeje hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gufatanya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo M23, FDLR, ADF n’indi ikorera mu mashyamba ya Congo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gukorana n’ubuyobozi bwa Kinshasa mu buryo bubiri: kwigisha no gutera inkunga. Ingabo zatoranyijwe za FARDC zatangiye guhugurirwa mu bijyanye no kurwanya inyeshyamba, gucunga umutekano w’abasivili, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rihanitse mu guperereza ibikorwa by’imitwe irwanya Leta.
Amakuru dukesha Radio France International(RFI) yabwiwe na John Brennan, umuyobozi wungirije w’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika k’umugabane wa Afurika, avuga ko Ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihitamo gukoresha uburyo butaziguye bwo gutanga ubufasha, aho zishyira imbere inkunga igamije kunoza imikorere y’ubwirinzi bw’igihugu. Ibyo babigeraho binyuze mu guhugura ingabo, kunoza uburyo bwo guhuza ibikorwa no guteza imbere umwuga w’igisirikare, aho kwivanga mu buryo bwa gisirikare butaziguye.
Hari ibikorwa by’ubufatanye byamaze gukorwa, birimo ibiganiro byimbitse ku micungire y’abakozi mu gisirikare, imiyoborere n’ikusanyamakuru mu nzego, ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu ntambara, ndetse n’uburyo bwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ikorera ku mipaka y’ibihugu.
Umwe mu bayobozi ba Ambasade ya Amerika i Kinshasa aherutse gutangaza ko “ubufatanye hagati ya Amerika na FARDC bugamije kubaka igisirikare gifite ubushobozi bwo kurinda abaturage, kubaha uburenganzira bwa muntu no kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro”.
Uretse amahugurwa, Amerika inatanga ibikoresho bya gisirikare byifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ibikoresho byo gutabara imbunda n’abasivili, ndetse n’ubufasha bw’ubumenyi mu guhangana n’ibibazo by’ubutasi n’ibitero by’ikoranabuhanga (cyber warfare).
Ku rundi ruhande, hari abasesenguzi bavuga ko iri fatanyabikorwa rigamije kurwanya ubushake bw’ibihugu bikorana na Russia n’u Bushinwa muri Afurika, aho RDC ishyirwa mu karere gafite ubukungu n’ubucuruzi buhanitse bufitiwe inyota n’ibihangange by’amahanga.
Uko biri kose, ni ubwa mbere mu myaka myinshi Amerika igaragaje ubushake bwo kongera imikoranire ya hafi n’ingabo za Congo, ndetse n’izo gahunda zitezweho gutanga umusaruro mu rugamba rwo kugarura amahoro arambye mu gihugu cyugarijwe n’intambara zishegeshe ubuzima bw’abaturage mu myaka irenga makumyabiri.
Inyungu z’ubukungu: Amerika irashaka gukorana na RDC mu rwego rwo kurinda ishoramari ryayo
Hari indi ntera ubufatanye bwa gisirikare burimo gufata hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo mu karere, aho hateganywa kongera ubufatanye hagati y’ingabo za RDC n’izo mu bihugu bihana imbibi. Iyi gahunda igamije kurushaho gukorera hamwe mu rwego rw’umutekano, ariko binashingira ku nyungu z’ubukungu Amerika ifite muri ako karere.
Mu by’ukuri, aho Amerika igaragara cyane ni ahahurira n’ibikorwa by’ishoramari byayo. Muri iki gihe, Washington iri kwibanda ku mutekano w’ahantu h’ingenzi ku bukungu bwayo, nk’urugero rw’umuhanda wa Lobito unyura muri RDC no muri Angola. Uwo muhanda w’ubucuruzi uhuza uburasirazuba n’uburengerazuba bwa Afurika, ukaba ufatwa nk’umuyoboro w’ingenzi w’ibicuruzwa by’agaciro. Intego ya Amerika ni ukongerera ingabo z’ibihugu bihari ubushobozi bwo kurinda bene ibi bikorwa remezo.
Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu, ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Amerika na RDC buracyari ku rugero rwo hasi ugereranyije n’uko imeze mu bindi bihugu bya Afurika. Nk’urugero, Angola imaze kwinjira mu cyiswe State Partnership Program, gahunda ishingiye ku bufatanye butaziguye n’ingabo za Garde Nationale y’Abanyamerika.
Naho muri Somaliya, Amerika ifite uruhare rutaziguye mu gutoza ingabo zidasanzwe, izifasha buri munsi mu bikorwa byabo, ndetse ikitabira mu buryo butaziguye urugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba nka al-Shebab na Leta ya Kisilamu (ISIS).