RDC: Abaturage barimo kwigaragambya bamagana FARDC na Wazalendo

Abaturage bo mu karere ka Mwenga, mu Ntara ya Sud-Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangije kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kanama, igikorwa cyo kwerekana akababaro kabo binyuze mu “iminsi itatu ya Ville Morte”, mu rwego rwo kwamagana ihohoterwa bakomeje gukorerwa n’ingabo za Leta za FARDC na Wazalendo.
Nk’uko bitangazwa n’abanyamuryango ba sosiyete sivile muri ako gace, izi nzego za gisirikare zashyizeho utuzu tw’inzibacyuho (barrières) ku mihanda inyuranye, aho basoresha abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakabaca amafaranga ku ngufu igihe bari mu ngendo.
Sammy Lungele Itebo uyobora ihuriro ry’imiryango ishamikiye kuri sosiyete sivile muri Mwenga, avuga ko hari barrières nyinshi zashyizweho n’izi nzego zombi, zidakurikije amategeko, zigakurura amakimbirane hagati y’abagenzi n’abo bakozi basoresha.
Ibi byatumye abaturage bumva ko nta yindi nzira isigaye uretse kwitabira iyi myigaragambyo y’ubwoko bwa ville morte, aho ibikorwa byose bihagarikwa. Mu duce twa Mwenga Centre, Kibumba na Lugushwa, amaduka yarafunzwe, ibikorwa by’ubucuruzi n’imibereho byarahagaze.
Sosiyete sivile ikavuga ko ikibazo cy’izo mbogamizi n’inzibacyuho kigiye kivugwa mu nama za Conseil de Sécurité ariko ntihagire igisubizo gifatika gifatwa.
Uretse ibyo bishinja abo barinzi umutekano, abaturage banavuga ko umuhanda wa Bukavu–Mwenga ushaje bikomeye, ibiraro bikangirika, ibintu byose bikabangamira urujya n’uruza.
“Durasaba ko barrières zose zashyizweho mu buryo bunyuranyije n’amategeko zateshwa agaciro kandi zivanwaho, hagakorwa ibikorwa byo gusana umuhanda wa RN2 (Route Nationale numéro 2), kurwanya ibyondo byinshi (bourbiers), kongera kubaka ikiraro cya Zokwe cyangiritse n’ibindi biraro bifite ikibazo,” nk’uko byavuzwe na Sammy Lungele Itebo.
Abaturage basaba kandi ko ibigo by’Abashinwa bikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Mwenga na byo byagira uruhare mu gusana ibice by’umuhanda bikigendwa, kuko ari na bo babikoresha cyane.
Igicumbi News kizakomeza kubakurikiranira uko iyi minsi itatu y’imyigaragambyo igenda ndetse n’icyo ubuyobozi bwa FARDC na guverinoma ya DRC buyivugaho.