RDC: Abamasai barimo kubahiga babashinja gukorana na M23

Colonel Muhindo Mukumbatiya Bénoit, uyobora umutwe wa Wazalendo FAR-W, yasabye ko Abanyamasai bakomoka muri Kenya na Tanzania baba mu mijyi ya Beni na Butembo bahigwa bukware. Abo ba masai abashinja gufatanya na M23 mu bikorwa byafashije kwigarurira umujyi wa Goma.
Abanyamasai bazwi cyane mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba nk’abacuruzi, bakunze kugenda nk’abacuruzi b’inkweto, imyenda n’ibindi bikoresho byo kwambara. Baboneka mu mijyi minini nka Kigali, Kampala, Nairobi na Dar es Salaam, aho baba mu murimo w’ubucuruzi butemewe ku mugaragaro (informal economy).
Ariko Mukumbatiya yabagereranyije n’inzoka, avuga ko bigira nk’abacuruzi basanzwe ariko ngo ari abacengezi b’abanzi. Yagize ati: “Biyoberanya mu masoko nk’abacuruzi, nyamara ari intasi ziri ku ruhande rw’umwanzi.”
Ayo magambo yaje gukomeza guhabwa imbaraga n’undi muyobozi wa Wazalendo witwa Muhongya, uzwi ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya JulesMNational, aho nawe yasabye abaturage gufata Abanyamasai nk’abantu bafatanya n’umwanzi.
Si ibyo gusa, ayo makoperative yagiye mbere ndetse arihanangiriza ba nyir’amazu n’amahoteli muri Beni na Butembo, bavuga ko niba bakomeje gukodesha Abamasai amazu cyangwa ibyumba byo gucumbikamo, ayo mazu azatwikwa.
Abo barwanyi bagerageje no guha ishingiro ibyo bavuga, bavuga ko Abanyamasai “barya buri munsi, bishyura ubukode kandi bakambara neza,” ibintu abasesenguzi babona nk’isesereza rishingiye ku kumvisha abaturage ko abo bacuruzi ari abanzi, mu gihe mu by’ukuri ari uburyo bwo kubahindura abanyacyaha nta gihamya gifatika.
Abakurikiranira hafi iby’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko aya magambo ya Wazalendo ashobora gutera inzangano n’ihohoterwa rishingiye ku moko cyangwa inkomoko, ibintu bigaragara nk’uburyo bwo gushakisha abo bashinja ibyaha mu gihe intambara hagati ya FARDC na M23 ikomeje gufata indi ntera.