Polisi y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’ibihuha ryavugaga ko yabujije abaturage kureba cyangwa kwerekana umukino uhuza Nigeria na RDC

FB_IMG_1763297865392

Polisi y’u Rwanda yamaganye yivuye inyuma inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko ngo Polisi yabujije abaturage kureba cyangwa kwerekana umukino uhuza Nigeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uteganyijwe kubera kuri iki Cyumweru saa cyenda z’amanywa. Iyo nyandiko yari yanditswe mu ishusho y’itangazo rya Polisi, ku buryo bamwe bayifashe nk’iyemewe, nyamara Polisi y’u Rwanda yahise itangaza ko ari fake news(Amakuru y’ibihuha).

Kuri iki Cyumweru, Polisi yanyujije kuri konti yayo ya X (Twitter) ishusho y’iriya nyandiko, ariko iyandikaho mu buryo bugaragara amagambo agira ati: “FAKE NEWS”, ibishimangira ko ntaho ihuriye n’amabwiriza ya Polisi.

Iriya nyandiko y’ibihuha yari yanditsemo ko ngo birabujijwe kwerekana umukino mu tubari, n’ahandi hacururizwa ibinyobwa. Polisi y’u Rwanda yavuze ko ayo magambo yose ari ibihimbano.