Polisi yo muri Brésil yatunguye benshi nyuma yo gufata umusore mu buryo budasanzwe

Screenshot_20260107-090304

Polisi yo muri Brésil yakoze igikorwa cyatunguye abantu benshi, nyuma yo gufata umusore ukekwaho kwiba mu buryo budasanzwe bwahise buzenguruka ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Brésil, uyu musore yari amaze igihe akurikiranwa n’inzego z’umutekano kubera ibyaha byo kwiba bikekwa ko yaba yarakoze. Icyakora, kubera ko yari akiri munsi y’imyaka 18, amategeko ya Brésil ntiyemereraga ko afatwa nk’umuntu mukuru ngo akurikiranwe mu nkiko zisanzwe.

Polisi yahisemo gutegereza igihe yujuje imyaka 18, kugira ngo ifate icyemezo kidashidikanywaho mu mategeko. Ku munsi yizihizaga isabukuru y’imyaka 18, abapolisi bageze iwe mu rugo bitwaje umutsima w’isabukuru n’ibinyobwa, basa n’abaje kumwifuriza ibyiza.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi baririmba indirimbo zo kumwifuriza isabukuru nziza, mu gihe uyu musore n’abo mu muryango we bari batekanye, batunguwe n’uko byagenze nyuma y’iminota micye.

Nyuma yo gusoza uwo muhango, abapolisi bahise bamenyesha uyu musore ko afashwe ku mugaragaro, noneho atangira gukurikiranwa nk’umuntu mukuru nk’uko amategeko abiteganya.

Iyi nzira idasanzwe yakoreshejwe na polisi yatumye benshi bagira icyo bavuga, bamwe bagaragaza ko ari ubuhanga mu kubahiriza amategeko, abandi bakabibona nk’igikorwa cyavanzwemo urwenya n’uburemere bw’akazi k’inzego z’umutekano.

Amategeko ya Brésil ateganya ko abana bari munsi y’imyaka 18 bafatwa mu buryo bwihariye, bityo gutegereza uyu munsi byafashije polisi kwirinda inzitizi z’amategeko zari gutuma dosiye ye igorana mu nkiko.