Perezida Zelenskyy aratabaza avuga ko Abacancuro Barimo Abashinwa n’Abarabu Barwana ku Ruhande rw’Uburusiya muri Ukraine

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye bari ku rugamba hafi y’umujyi wa Kharkiv babonye abacancuro b’abanyamahanga barwana ku ruhande rwa Russia. Muri abo bacancuro harimo Abashinwa, Abanya-Pakistan, Abanya-Tajikistan, Abanya-Uzbekistan ndetse n’abaturuka mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Mu kiganiro aherutse gutanga, Perezida Zelenskyy yavuze ko hari Abashinwa barenga 150 bari ku rugamba bifatanyije n’ingabo za Russia, ibintu byateye impaka ndende, kuko igihugu cy’u Bushinwa cyahakanye cyivuye inyuma kugira uruhare urwo arirwo rwose mu ntambara ibera muri Ukraine. U Bushinwa bwatangaje ko ibyo birego nta shingiro bifite kandi ko buharanira amahoro.
Na none, igihugu cya Pakistan cyamaganye bivuye inyuma ibi birego, gitangaza ko nta muturage wacyo uri mu bikorwa by’intambara muri Ukraine, ndetse ko kitigeze na rimwe cyemera cyangwa gishyigikira ko Abanya-Pakistan bajya mu bikorwa bya gisirikare mu kindi gihugu binyuranyije n’amategeko.
Nubwo ibihugu bimwe na bimwe bihakana uruhare rw’abaturage babyo, amakuru y’ubutasi y’ibihugu byo mu Burayi atangaza ko hari gahunda zifatika za Russia zishora abanyamahanga mu gisirikare binyuze mu buryo bw’uburiganya. Muri izo nzira, harimo guhatira abanyeshuri n’abimukira b’Abanyafurika bari mu Burusiya kujya ku rugamba, babahohotera, babategeka cyangwa bakabizeza amadolari yinjira mu bigo by’abacancuro nk’ikigo cyitwaga Wagner.
Bivugwa ko bamwe mu banyamahanga bari baragiye kwiga cyangwa gushaka ubuzima mu Burusiya bahabwa icyemezo ko nibanga kwinjira mu gisirikare cyangwa mu mitwe y’abacancuro, bazirukanwa ku butaka bwa Russia cyangwa bagafungirwa ibirego bitandukanye.
Perezida Zelenskyy yavuze ko ibi bikorwa byiyongera ku rwego rw’ubugizi bwa nabi Russia ikomeje gukoresha mu ntambara, aho ifata abantu batari mu nzego za gisirikare n’abatagize aho bahuriye n’intambara, ikabashora ku rugamba mu buryo butemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Intambara ya Ukraine na Russia imaze imyaka irenga ibiri, yibasiye cyane ubuzima bw’abasivile n’ibikorwa remezo, ndetse yateje ihungabana mu bukungu no mu mutekano ku isi hose. Kugeza ubu, ibihugu byinshi byo ku isi birimo gukurikirana n’ubushishozi ibirego bijyanye n’uburyo Russia ikoresha abantu b’ingeri zitandukanye, cyane cyane abanyamahanga, mu ntambara yayo muri Ukraine.