Perezida Tshisekedi yahamagaje inama y’igitaraganya yiga kuri General Gasita n’umutekano mucye muri Uvira

250314-Felix-Tshisekedi-ew-1120a-3ea3a2

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yahamagaje kuri uyu wa mbere inama yihutirwa y’inzego zose zikomeye z’igihugu. Ni inama yiswe interinstitutionnelle, izahuza abayobozi bakuru b’inzego z’ubutegetsi: ishyami ry’ubutegetsi (Exécutif), iry’Inteko Ishinga Amategeko (Législatif) n’iry’ubutabera (Judiciaire)

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Congo birimo ACTUALITE.CD, iyi nama irabera i Kinshasa ku ngoro y’umukuru w’igihugu

Abazayitabira

Hitezweho ko ku meza hamwe na Perezida Tshisekedi hazicara Vital Kamerhe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (Assemblée nationale), Sama Lukonde Perezida w’Inama Nkenguzamategeko (Sénat), Judith Suminwa Tuluka Minisitiri w’Intebe ndetse na Dieudonné Kamuleta Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga (Cour constitutionnelle) akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abacamanza (Conseil supérieur de la magistrature)

Ibiganiro biteganyijwe

Bimwe mu bibazo bikomeye bigomba kwigwa muri iyi nama birimo gusuzuma petisiyo yashyizwe kuri Vital Kamerhe n’ibiro bye mu Nteko Ishinga Amategeko, umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko mu karere ka Uvira, ibibazo birebana n’itangira ry’amashuri mu gihugu hose ndetse n’itariki ya vuba iri imbere aho Perezida Tshisekedi azitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) i New York

Uvira mu mutima w’ibiganiro

Amakuru Igicumbi News ikura Kinshasa yemeza ko Perezida Tshisekedi ashobora kugaruka cyane ku bibazo by’umutekano mu karere ka Uvira aho imitwe yitwara gisirikare izwi nka Wazalendo yigaragambije ikerekana kutishimira Gen GASITA umuyobozi mushya w’ingabo muri ako karere washyizweho na Perezida ubwe.

Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo gishobora kuba kimwe mu by’ingenzi byashyize igitutu kuri Leta ya Kinshasa kuko mu Burasirazuba bw’igihugu hakomeje kugaragara ubwigomeke bw’inyeshyamba n’imyigaragambyo y’abaturage bifuza umutekano urambye

Umwihariko w’iyi nama

Ni ubwa mbere mu mezi make ashize Perezida Tshisekedi ahurije hamwe abayobozi bakuru b’inzego zose icyarimwe bikaba bigaragaza uburyo ibibazo by’igihugu biri mu bihe bitoroshye kandi bisaba ibisubizo byihuse

Inama irarebwa nk’urubuga rwo gusuzuma uko inzego zose za Leta zafatanya mu kurwanya umutekano mucye ndetse no gushakira ibisubizo ibibazo bikomeje kugaragara mu rwego rwa politiki no mu mibereho rusange y’abaturage.