Perezida Trump na Zelensky byarangiye bashwanye mu nama bakoranye yo kurangiza intambara y’Uburusiya

Raporo ya Financial Times ivuga ko inama iheruka guhuza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yabereye muri White House mu buryo bwari butuje ariko iza guhinduka urubuga rw’amakimbirane no kutumvikana ku byerekeye iherezo ry’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Amakuru aturuka muri iyo raporo avuga ko mu biganiro byabo, Perezida Trump yasabye Zelensky kugira icyo yitanga kuri bimwe mu bisabwa n’u Burusiya, harimo n’uko Ukraine yemera gutanga akarere ka Donbas nk’igice cyagombye kuba mu biganiro byo kurangiza intambara. Trump ngo yabigaragaje nk’inzira “y’ukuri n’ihuse” yo gusubiza amahoro muri ako karere, avuga ko gukomeza intambara ntacyo bimaze kandi bikomeretsa isi yose mu bukungu no mu mutekano.
Ibyo byashyamiranyije cyane aba bakuru b’ibihugu bombi, aho Zelensky yahise yerekana kutemeranya n’icyo gitekerezo, avuga ko “nta gice na kimwe cya Ukraine kizigera gihabwa u Burusiya cyangwa cyemererwa kugengwa n’ubuyobozi bwabwo.”
Amakuru ya Financial Times avuga ko mu gihe ibiganiro byari bikomeje, Trump yazanye ikarita ya Map yerekana imirongo y’intambara ku meza, agaragaza uburakari n’ubwumvikane buke ku buryo Ukraine ikomeje kugumya kurwana. Bivugwa ko Trump yashinjaga Zelensky kutumva amahirwe yo guhagarika intambara vuba, mu gihe Zelensky we yakomeje kugaragaza ko icyemezo icyo ari cyo cyose cyagomba kubahiriza ubusugire n’ubutaka bwa Ukraine.
Nubwo iyi nama yabaye mu ibanga rikomeye, abari hafi yayo batangaje ko yagaragaje uburyo hari icyuho gikomeye mu mitekerereze y’impande zombi ku cyerekezo cy’amahoro. Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano wa Kyiv na Washington, cyane ko Ukraine yakomeje kubona inkunga y’ingabo n’iy’ubukungu iva muri Amerika kuva intambara yatangira mu 2022.
Ku ruhande rwa Zelensky, iyi nama yari amahirwe yo gusaba ko Amerika ikomeza gufasha igihugu cye mu rugamba rwo kwirwanaho, mu gihe Trump we yagaragazaga ubushake bwo gushaka “amahoro yihuse”, nubwo bwose byagaragaye ko uburyo abibona butandukanye n’ubw’Ubuyobozi bwa Ukraine.
Kugeza ubu, nta tangazo ryemewe ryasohotse ku mpande zombi rivuga ku byaganiriweho byimbitse, ariko raporo ya Financial Times ikomeje kugaragaza ko iyo nama yasize ibintu bitifashe neza hagati ya Zelensky na Trump, cyane cyane mu gihe abasesenguzi bavuga ko uburyo Amerika izafata ikibazo cya Ukraine bushobora guhindura byinshi mu mikoranire y’ibihugu byombi.