Perezida Salva Kiir yahaye akazi umuyobozi wamaze gupfa
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Sudan y’Epfo byasohoye itangazo bisobanura amakosa yabaye mu itegeko rya Perezida (Republican Order) ryashyiraga mu myanya abayobozi bagize urwego rushinzwe ibiganiro by’ubuyobozi bwa R-ARCSS, nyuma y’uko harimo izina ry’umugabo wapfuye imyaka ishize, Bwana Steward Sorobo Budia.
Nk’uko iri tangazo ribivuga, gushyira izina rya nyakwigendera Budia muri iryo tegeko byabaye bitewe n’ikosa ry’ubuyobozi (administrative error) ritari rigamijwe, kandi ritarimo umugambi mubi uwo ari wo wose. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibikorwa byo gukosora iryo kosa byatangiye, hagamijwe gusimbuza iryo zina no gusohora inyandiko ivuguruye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Itangazo rikomeza rivuga ko ubuyobozi bw’igihugu bubabajwe cyane n’iyo myumvire mibi ishobora kuba yaratewe n’iryo kosa, ndetse bugasaba imbabazi ku muryango wa nyakwigendera Budia no ku baturage muri rusange.
Buti: “Twemera ko iri kosa ritari rikwiye kubaho. Turimo gufata ingamba zihuse kugira ngo rikosorwe, kandi tunihanganisha byimazeyo umuryango wa nyakwigendera,”.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko nubwo amakosa yo mu nyandiko z’ubuyobozi ashobora kubaho, ari ingenzi ko inzego za Leta zongereye ubushishozi mu gutegura no gusohora amategeko akomeye, cyane cyane ayerekeye inzego z’igihugu n’imiyoborere.
Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage benshi bagaragaje gutungurwa no kubona izina ry’umuntu wamaze kwitaba Imana rishyirwa mu myanya ya Leta. Hari n’abasabye ko hajyaho uburyo bukomeye bwo kugenzura inyandiko mbere yo kuzishyira ahagaragara.
Ku rundi ruhande, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byijeje ko amakosa nk’ayo atazongera kubaho, kandi ko hazongerwa igenzura mu nzego zose zitegura amategeko n’amatangazo ya Perezida.
Kwamamaza izina rya nyakwigendera Budia mu buyobozi bwa R-ARCSS byabaye mu gihe iki gihugu kiri mu rugendo rwo gushimangira amahoro n’imiyoborere ishingiye ku masezerano y’amahoro, bigatuma iri kosa rirushaho gutungurana ku baturage benshi.
