Perezida Ndayishimiye arimo gushwana n’umugabamukuru w’Ingabo Gen Niyongabo
Dosiye y’ubushyamirane irimo kuvugwa hagati y’Umukuru w’Igihugu c’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Prime Niyongabo, ivugwa ko ishingiye ku nyungu z’imari bakomora ku bikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho u Burundi bwohereje ibihumbi by’abasirikare gufasha ingabo za Congo zirwanya abarwanyi ba AFC/M23.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano z’u Burundi yemeza ko Ndayishimiye yigeze no gutekereza kwirukana Gen Niyongabo, amuziza kumunanira ku mabwiriza yari yamuhaye, nubwo ngo ari “icyemezo kigoye.”
Ku wa 5 Kanama, Gen Niyongabo yohereje itsinda ry’abasirikare kujya gukura ku ngufu mu gasho ka Mpimba – gereza izwiho ubucucike n’ibibazo by’ibura ry’ibikoresho – ba Colonel babiri bari bafatiwe amabwiriza ya Perezida Ndayishimiye, bakekwaho ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro baturuka muri RDC binyujijwe mu Burundi.
Abo basirikare bakingwaga kandi icyaha cyo kwinjiza mu Burundi lisansi n’imyenda y’abagore (ibitenge) bakoresheje imodoka z’ingabo zagenewe gutwara ibikoresho byo ku rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nyuma yo kubakura muri gereza atabanje kubimenyesha Perezida, Gen Niyongabo yahise abasubiza ku rugamba muri Congo.
Abatuye muri Teritwari ya Uvira (Kivu y’Epfo) bavuga ko imodoka z’ingabo z’u Burundi zitwara ibiribwa, intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bivuye i Bujumbura ariko zagaruka nijoro ziyeze amabuye y’agaciro.
Umukozi umwe ukorera urwego rw’ubutasi mu Burundi yemeza ko Perezida atakiryumva kimwe na Gen Niyongabo kubera iri ducuruzi ry’amabuye y’agaciro ngo aririmo kubyaza inyungu.
Bivugwa ko Perezida Ndayishimiye atajya asangira n’abasirikare bakuru inyungu z’amafaranga akura ku kohereza ingabo muri RDC, ari byo byatumye Gen Niyongabo ashaka “kugira icyo yungukiramo nawe”.
Gusa, Ndayishimiye ngo aragowe no kuba yamwirukana muri ibi bihe kuko ashinjwa n’abaturage ubuyobozi bubi, ubukungu bwifashe nabi, ndetse n’imvugo n’ibikorwa bidahuza byabaye mu ivugururwa rya guverinoma riherutse, rishingiye ku kubogama no kunyunyuza aho gushingira ku bushobozi.
Ubu bombi ntibagifite icyizere gikomeye mu banyamuryango b’ishyaka CNDD-FDD n’ingabo. Gen Niyongabo ashinjwa gukora ubucuruzi kurusha kuyobora ingabo, naho Ndayishimiye akaregwa kudashyira imbere inyungu z’abanyagihugu, ariko akaba agishaka kongera kwiyamamariza manda ya kabiri mu 2027.
Mu kwezi kwa Kanama 2023, Perezida wa RDC Félix Tshisekedi yasinyanye amasezerano n’u Burundi, byavuzwe ko yatumye Ndayishimiye ahabwa $2,000,000 nk’igihembo cyo kohereza ingabo.
Biravugwa ko u Burundi bwohereje muri RDC abasirikare basaga 20,000, aho benshi muri bo bamaze kugwa ku rugamba barwana na AFC/M23. Mu gihe abo basirikare bakomeje kugwa mu mirwano, Perezida Ndayishimiye we ngo akomeje kwishimira amafaranga atangwa na Tshisekedi.
Tshisekedi yishyura $5,000 kuri buri musirikare w’Umunyarundi woherejwe muri Kivu, amafaranga akaba ahita ajya kuri konte ya Perezida Ndayishimiye, mu gihe abasirikare bo bahabwa umusanzu wabo usanzwe nk’uko bahembwa i Burundi.