Perezida Macron yageze i Kigali

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakoreye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, aba Umukuru w’Igihugu wa Kabiri w’u Bufaransa ugiriye uruzinduko i Kigali ari ku butegetsi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba.

Ni uruzinduko rwari rumaze igihe kinini ruhanzwe amaso, ruciye inzira nshya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu byombi bitakunze gucana uwaka kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’abandi.

Harimo kandi abayobozi mu nzego z’ubucuruzi n’ishoramari binahuriranye n’uko u Bufaransa binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, bwasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kurushyigikira mu kugura inkingo za Covid-19.

Harimo kandi abantu bafitanye isano n’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

Mu bandi bazwi ni nka Makhtar Diop ukomoka muri Sénégal usigaye ayoboye Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by’Imari, IFC, wahoze ari Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika hagati ya 2012 na 2018.

Uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda rwatangiye kuvugwa mu 2019 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe byavuzwe ko azitabira uwo muhango gusa ntiyabonetse ahubwo yahagarariwe na Hervé Berville, umudepite wo mu Ishyaka rye En Marche!

Mu bikorwa byitezwe kuri Macron, ni umuhango wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, hanyuma akanageza ijambo ku barokotse Jenoside, aho byitezwe ko bwa mbere mu mateka aza gusaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi hashyizwe hanze “Raporo Duclert” yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron yakoze icukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Raporo Duclert ni yo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Macron yasuye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame avuye mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zirimo imwe yiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani n’indi yiga ku Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika.

Macron ubwo yururukaga muri Cotam Unité, indege itwara Perezida w’u Bufaransa

Mu bandi bayobozi bakiriye Macron harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Ambasaderi Dr François-Xavier (ibumoso). Mu bandi bari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ni Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

Perezida Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

@igicumbinews.co.rw