Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yasuzumiwemo ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimaze umwaka urenga gihungabanyije imibereho y’abaturarwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ikaba igomba gusuzumirwamo amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, harebwa uko yubahirizwa bijyanye n’uko icyorezo gihagaze mu gihugu.
Bitandukanye n’uko byari bisanzwe, iyi nama yateranye abagize guverinoma bose bari hamwe muri Village Urugwiro, ibintu bitaherukaga kuko izi nama zari zisigaye ziba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri iri busuzume ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Abarimo Minisitiri Shyaka Anastase bitabiriye Inama y’Abaminisitiri
Abaminisitiri bose bitabiriye Inama muri Village Urugwiro, ibyaherukaga muri Mutarama uyu mwaka
Ni inama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera
@www.igicumbinews.co.rw
