Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikleyeri

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Urugwiro Village, Perezida Paul Kagame yakiriye Rafael Mariano Grossi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikleyeri (International Atomic Energy Agency – IAEA), uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama Nyafurika ya mbere y’ubuvumbuzi n’iterambere mu bijyanye n’ingufu za Nikleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa – NEISA2025), iri kubera i Kigali.
Iyo nama, yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kamena 2025, ni ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, ikaba yahuriyemo impuguke, abayobozi b’ibigo byigenga n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bagamije kungurana ibitekerezo ku kamaro k’ingufu za nikleyeri mu guhindura ubukungu bw’Afurika.
Mu biganiro byabereye mu Urugwiro, Perezida Kagame na Grossi bagarutse ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu mishinga y’iterambere ishingiye ku ngufu za Nikleyeri, by’umwihariko binyuze mu mikoreshereze y’utuzu duto n’utworoheje tw’amashanyarazi akomoka kuri nikleyeri, tuzwi ku izina rya Small Modular Reactors (SMRs) na Micro Reactors.
Grossi yashimye uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbere ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi buhanitse, ashimangira ko kuba NEISA2025 ibereye i Kigali ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda ruhagaze neza mu muryango mpuzamahanga mu bijyanye n’ikoreshwa ritekanye ry’ingufu za nikleyeri.
Perezida Kagame na we yagaragaje ko ikoranabuhanga rishingiye kuri nikleyeri ritanga icyizere cy’ejo hazaza mu by’ubukungu, by’umwihariko mu bikorwa remezo by’ingufu, ubuvuzi, ubuhinzi n’ubushakashatsi. Yavuze ko u Rwanda rwifuza kugera ku ntego zarwo z’iterambere rirambye binyuze mu gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije, harimo na nikleyeri, ndetse rukabikora mu bufatanye n’ibigo nka IAEA.
Rwanda rufite icyerekezo gihamye ku mikoreshereze ya Nuclear Energy
Mu myaka ishize, Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano n’Ikigo mpuzamahanga IAEA hagamijwe ubufatanye mu bijyanye n’ubushakashatsi, imyitozo ngororamwuga no kunoza politiki z’iby’ingufu za nikleyeri. Ni muri urwo rwego, hagiye hashyirwaho gahunda yo kubaka ubushobozi bw’igihugu mu by’ingufu za nikleyeri, harimo no kwigisha inzobere z’Abanyarwanda mu mashuri makuru.
Ikindi gikorwa cy’ingenzi ni uko u Rwanda rurimo gutegura uburyo bwo kwakira no gukoresha Small Modular Reactors (SMRs), zifite ubushobozi bwo gutanga ingufu zihagije ariko kandi zigakora mu buryo butangiza ibidukikije kandi bwizewe ku mutekano.
NEISA2025: Inama ya mbere muri Afurika ku buvumbuzi mu ngufu za nikleyeri
Inama ya NEISA2025, iri kubera mu Rwanda, izamara iminsi itatu (30 Kamena – 2 Nyakanga 2025). Ifite insanganyamatsiko igira iti: “Innovating for Africa’s Energy Future”, bishatse kuvuga “Guhanga udushya mu ngufu tugamije ejo heza ha Afurika”. Biteganyijwe ko izasozwa n’imyanzuro y’ingenzi igamije gufasha ibihugu bya Afurika gushora mu mishinga y’ingufu za nikleyeri kugira ngo zibafashe kugera ku ntego z’iterambere rirambye n’ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Mu Rwanda, ikoreshwa ry’izi ngufu zitezweho byinshi, by’umwihariko mu korohereza ubucuruzi bw’inganda, kugabanya icyuho cy’amashanyarazi, guteza imbere ubuvuzi hifashishijwe ibikoresho bishingiye ku nikleyeri, ndetse no mu gutanga ibisubizo bihamye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Igicumbi cy’amakuru yizewe – igicumbinews.co.rw