Perezida Kagame yakiriye Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique

FB_IMG_1756300028652

Kuri uyu wa Gatatu ku gicamunsi, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Urugwiro Village, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida Daniel Francisco Chapo wa Repubulika ya Mozambique, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Nyuma yo kwakirwa ku meza y’icyubahiro, abakuru b’ibihugu byombi bahise bagirana ibiganiro byihariye (tête-à-tête) bigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu bufatanye bwa Kigali na Maputo, ndetse no kwemeza inzira nshya zishobora kongerera imbaraga imikoranire isanzwe hagati y’ibi bihugu byombi.

Ibiganiro byibanze ku nzego z’ingenzi zirimo umutekano, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, ndetse n’uburezi, aho u Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye imishinga itandukanye igamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi. Biteganyijwe kandi ko mu minsi ibiri Perezida Chapo azamara mu Rwanda, hazasinywa amasezerano mashya agamije gushimangira ubufatanye mu nzego zinyuranye.

U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano wihariye cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, aho Ingabo z’u Rwanda zagiye gutabara muri Mozambique mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro yari imaze igihe yarahungabanyije Intara ya Cabo Delgado. Ubufatanye nk’ubu bukomeje kugaragaza umusaruro, ndetse buvugwaho kuba intangarugero ku mugabane wa Afurika.

Perezida Chapo, waje gusimbura Perezida Filipe Nyusi uherutse gusoza manda ye, yahisemo u Rwanda nk’imwe mu gihugu cya mbere agirira uruzinduko rw’akazi, bikaba bigaragaza imbaraga nshya ashaka gushyira mu mibanire y’ibihugu byombi.

Mu gusoza uruzinduko rwe, ateganyijwe gusura bimwe mu bikorwa remezo n’imishinga y’iterambere mu Rwanda, hagamijwe gusangira ubunararibonye no gushaka amasomo yakwifashishwa mu guteza imbere abaturage ba Mozambique.