Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Uhuru Kenyatta

FB_IMG_1752252993155

Urugwiro Village, Kigali – Ku wa gatanu, tariki 11 Nyakanga 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye kuri uyu wa gatanu nyuma ya saa sita Uhuru Muigai Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya, akaba n’umwe mu bashyizweho n’akarere kugira ngo bafashe mu rugendo rwo gushakira amahoro akarere ka Congo y’Iburasirazuba.

Ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro byibanze ku buryo bwo kwimakaza amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse no gushakira ibisubizo birambye imizi y’amakimbirane amaze imyaka myinshi muri ako karere.

Uhuru Kenyatta ni umwe mu bahagarariye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na Afurika yo mu Majyepfo (SADC) mu biganiro bigamije kugarura ituze n’umutekano muri Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje gutera inkeke abaturage no kubangamira amahoro mu karere.

Perezida Kagame na Kenyatta baganiriye ku ngamba zafasha impande zose zitabiriye ibiganiro guharanira ko ibyo bemeranya bishyirwa mu bikorwa mu buryo bufatika, binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubufatanye buhamye bw’akarere.

Ibi biganiro bije mu gihe harushaho kugaragara ubushake bwa dipolomasi mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano mucye cyugarije Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo, aho abaturage basaga miliyoni ebyiri bamaze kwimurwa n’intambara mu mezi make ashize.

Perezida Kagame yaherukaga kuvuga ko u Rwanda rufite inyungu mu kubungabunga amahoro arambye mu karere, kuko ibibazo bya Congo bigira ingaruka ku mutekano n’ubukungu bw’ibihugu bituranye nayo.

Kugeza ubu, EAC na SADC biracyakorera hamwe mu gushishikariza impande zihanganye kwitabira ibiganiro byubaka, ndetse no kwirinda gukomeza urugomo n’ihohotera bikomeje kugaragara mu duce tumwe na tumwe twa Congo.

Umubonano w’uyu munsi ni ikimenyetso cy’uko ibiganiro bigamije amahoro bikomeje kwitabwaho n’abakuru b’ibihugu n’abahoze ari abayobozi mu karere, mu rwego rwo gushakira abatuye Congo n’akarere kose ejo hazaza h’amahoro n’umutekano.