Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Valentine Rugwabiza na Lt Gen Humphrey Nyone wa MINUSCA

FB_IMG_1747751124124

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yakiriye Ambasaderi Valentine Rugwabiza, uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) muri Repubulika ya Centrafrique (RCA), akaba n’umuyobozi wa MINUSCA, ndetse na Lieutenant General Humphrey Nyone, umuyobozi w’ingabo za Loni muri icyo gihugu.

Iyi nama yabereye muri Village Urugwiro yibanze ku kurebera hamwe uko umutekano uhagaze mu karere, cyane cyane muri Repubulika ya Centrafrique, ndetse n’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Perezida Kagame yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro binyuze muri MINUSCA, ndetse ashimira ubwitange bw’abasirikare n’abapolisi b’Abanyarwanda bari mu butumwa bwa Loni.

Ambasaderi Rugwabiza, ubusanzwe ni Umunyarwandakazi, yashimye uburyo u Rwanda rwakomeje kwitanga mu bikorwa by’ubutabazi, kurinda abasivile no kugarura ituze mu bice byugarijwe n’umutekano mucye muri Centrafrique. Yanashimye kandi uburyo u Rwanda rugaragaza ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro n’ubufatanye mu rwego mpuzamahanga.

Na ho General Nyone, uyobora ingabo za MINUSCA, yashimye imikorere n’ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, avuga ko ziri mu zikora neza kurusha izindi mu butumwa bw’amahoro ku isi. Yagize ati: “U Rwanda ni urugero rwiza rw’uko igihugu gishobora kugira uruhare rufatika mu kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.”

U Rwanda rumaze imyaka irenga icumi rutanga abasirikare n’abapolisi mu butumwa bwa Loni butandukanye. Kugeza ubu, abarenga 1,500 bari mu butumwa bwa MINUSCA, bakaba bafasha mu gucunga umutekano, kurinda abasivile no gufasha mu bikorwa by’ubutabazi.

Iyi nama ije mu gihe hari ingamba nshya MINUSCA iri gushyira mu bikorwa zigamije gukomeza kugarura ituze mu bice bikiri mu bibazo by’umutekano mucye, cyane cyane mu ntara zitarimo imiyoborere ya Leta ya Centrafrique.




@www.igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: