Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar

FB_IMG_1757691016676

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Mujyi wa Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatanu, aho yakiriwe na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar.

Urugendo rwa Perezida Kagame rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar, ndetse rukaba ruganisha ku biganiro n’Umwami w’iki gihugu, Nyiricyubahiro Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, byitezwe kuba mu masaha make ari imbere.

Perezida Kagame na Sheikh Tamim basanzwe bafitanye ubufatanye bukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ishoramari, ubukerarugendo, ingendo zo mu kirere n’umutekano. Ibihugu byombi bimaze imyaka bitera intambwe igaragara mu kubaka umubano ushingiye ku nyungu rusange z’abaturage babyo.

Kuva Qatar Airways yatangira ingendo zihuza Kigali na Doha, byahaye amahirwe mashya abanyarwanda n’abashoramari bo mu karere mu bijyanye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa. Uretse ibyo, u Rwanda na Qatar kandi bifatanya mu mishinga y’ishoramari irimo ibikorwa remezo, ubucuruzi ndetse n’ikoranabuhanga.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje guharanira gutsura umubano uhamye, no gushyira imbere ubufatanye bushobora kugira uruhare mu iterambere ry’akarere ndetse no mu guhangana n’imbogamizi z’isi muri rusange.