Perezida Kagame: “Nta muntu tugomba gusaba uburenganzira bwo kubaho, ahubwo tugomba guhangana”
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ko kubaho no kwigenga atari impano bahabwa, ahubwo ari uburenganzira bwabo bakwiriye guharanira. Yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri batandatu barimo bane bashya, barahiriye kuzuza inshingano zabo muri Sena y’u Rwanda.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutaba abantu bategereza ko abandi babaha ibisubizo, ahubwo bakwiye kuba abaharanira ibisubizo by’ibibazo igihugu gihura na byo, haba ibituruka imbere mu gihugu cyangwa se ibituruka hanze. Ati: “U Rwanda, n’iyo umuturanyi yakoze amakosa, inkoni zikubitwa u Rwanda. Ni twe tugomba gusubiza ibyo bibazo, ni twe tugomba kubirengera,”
Yagaragaje ko u Rwanda rugomba kugira imikorere idasanzwe, ishingiye ku bushishozi n’imbaraga z’ubushake, kugira ngo rubashe guhangana n’ibibazo ruterwa n’amateka n’akarengane rugenda ruhura na byo. Ati:“Akarengane ku Rwanda si ikintu gishya, ni amateka yacu. Ariko ibyo ntibikwiriye kutubuza inzira. Aho kwicara tuganya, tugomba kwishakamo imbaraga, tugahangana n’ibyo bidutambamira,”.
Perezida Kagame yibukije ko Abanyarwanda bafite inshingano zo kwigenga no kwigenera icyerekezo cy’igihugu cyabo, atari ukubisaba abandi. Ati: “Erega nta muntu dusaba uburenganzira bwo kubaho. Umunyarwanda utabyumva, uvuye mu mateka tuvuyemo, aba afite ikibazo. Guhangana biruta gusabiriza. Mujye muhangana, murebe umuntu mu maso, mumubwire icyo mugomba kumubwira,” yavuze.
Yongeyeho ko abantu bose bakora ibikorwa byo guhungabanya abandi bakwiye gusobanukirwa ko nta muntu urema abandi cyangwa ngo abagenere uko babaho. yagize ati: “Abo bantu bakora ibyo ni ibiremwa nka mwe. Nta kiremwa kibereyeho kurema abandi cyangwa kubabaza uko babayeho. Iyo ni politiki yacu y’u Rwanda. Abatayumva, tuzahangana na byo,”.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yasabye abasenateri barahiye gukorana umurava, ubwitonzi n’ubupfura, bibanda ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, by’umwihariko mu bihe igihugu gihura n’ingaruka zituruka imbere no hanze.
Abasenateri barahiye barimo bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika — Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode, bari basanzwe muri Sena, hamwe na Dr. Uwamariya Valentine na Gasana Alfred bashya muri iyi nteko. Abandi babiri, Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana, batowe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda.
Perezida Kagame yasabye abo basenateri gukomeza kuba intumwa z’abaturage zitizigamye, zishyira imbere inyungu z’igihugu, kuko “kwiyubaka no kwigenga ari byo bisobanuye kuba Umunyarwanda w’ukuri.”.
