Perezida Donald Trump arashinjwa kuvuga amagambo asuzugura Perezida wa Liberia Joseph Boakai

Inkuru ya igicumbinews.co.rw
Abakoresha imbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi barimo kuvugira hejuru amagambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nyuma yo gushima uburyo Perezida wa Liberia Joseph Boakai avuga Icyongereza—nyamara ari ururimi rwemewe n’amategeko muri Liberia.
Ibi byabaye mu ruzinduko Perezida Boakai yagiriye muri Amerika, aho yahuye na bagenzi be bo ku mugabane wa Afurika batanu mu nama yabereye muri White House. Ni aho Perezida Trump yatangaje amagambo yakuruye impaka agira ati:
“Such good English. Where did you learn to speak so beautifully? Were you educated? Where?”
(“Icyongereza cyiza nk’iki! Wacyize he kugisoma neza gutya? Warize? He?”)
Ayo magambo yakiriwe nabi n’abatari bake, barimo umwe mu badiplomate ba Liberia wavuze ko “atajyanye n’ibyubahiro bigomba umukuru w’igihugu” ndetse ko “ari amagambo agaragaza gusuzugura”.
Kuki ayo magambo yakomeje guteza impaka?
Liberia ni igihugu gifite amateka akomeye afitanye isano n’Amerika. Cyashinzwe mu mwaka wa 1822 kigamije kwakira abirabura bari barakijijwe ubucakara muri Amerika ndetse n’abandi bavukiyeyo b’abirabura bigenga. Kuva icyo gihe, Icyongereza cyahise kiba ururimi rw’igihugu rwemewe n’amategeko. Liberia yabonye ubwigenge ku itariki 26 Nyakanga 1847, ikaba ari kimwe mu bihugu bya mbere ku mugabane wa Afurika byabonye ubwigenge mbere y’ibindi byinshi.
Kuba Perezida Trump agaragaza gutangazwa no kuba Perezida Boakai avuga neza Icyongereza, abasesenguzi babibona nk’ikimenyetso cy’aho ibihugu bimwe bikomeye bikigira igihugu cya Liberia nk’aho ari gishya cyangwa kidafite uburambe mu mateka y’ubwigenge n’uburezi.
Umuvugizi wa Boakai na we yavuze
Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Boakai yavuze ko nubwo Liberia ifite umubano mwiza n’Amerika, hari igihe amagambo atita ku mateka y’abaturage ashobora gushyira igitotsi ku bucuti hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ati:
“Twari twizeye ko uruzinduko rwacu ruzaba urw’ubwubahane no gusangira ibitekerezo byubaka. Hari amagambo abera bamwe urwenya, ariko ku bandi akababaza.”
Uruzinduko rwa Perezida Boakai muri Amerika
Perezida Boakai arimo urugendo rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Donald Trump ndetse n’intumwa za Kongere ya Amerika. Yitezweho gusura imijyi itandukanye mu rwego rwo gukomeza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Liberia n’Amerika bisangiye byinshi mu mateka, uhereye ku ishingwa rya Liberia, imiterere ya politiki yayo, ndetse no kuba ifite ibendera rifite ibara n’imiterere bimeze nk’iby’Amerika. Abenshi bemeza ko iyo nzira y’amateka ikwiye kurushaho gusigasirwa no kubahwa mu mvugo n’imikorere hagati y’impande zombi.
igicumbinews.co.rw ©