PAPA LÉON XIV YUNAMIYE ABAGUYE MU BWICANYI BWA ADF MURI KOMANDA

Tariki ya 28 Nyakanga 2025 | Igicumbi News
Mu butumwa bw’akababaro bwatangajwe na Vatican News kuri uyu wa mbere, Tariki ya 28 Nyakanga 2025, Nyirubutungane Papa Léon XIV yagaragaje intimba n’agahinda yatewe n’ubwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces) bwibasiye Paruwasi Bienheureuse Anuarite yo muri Komanda, mu Ntara ya Ituri, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni mu butumwa bwashyizweho umukono na Kardinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, aho Papa yavuze ko “yabimenye n’akababaro kenshi n’agahinda kadasanzwe.”
“Iyi mpanuka idusaba cyane kurushaho gukorera iterambere ryuzuye ry’umuntu, cyane cyane abaturage bababajwe n’aka kaga,”
Byavuzwe muri urwo rwandiko rwihanganisha abakirisitu ba Komanda no muri rusange Abanyekongo.
Abasaga 43 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ubwo bwicanyi
Nk’uko byatangajwe, ubwo bwicanyi bwabaye mu masaha ya nijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, ubwo abakirisitu bari bateraniye mu rusengero. Papa Léon XIV yihanganishije by’umwihariko imiryango y’ababuze ababo n’umuryango mugari wa Kiliziya gatolika muri Komanda.
“Nyirubutungane Papa Léon XIV yifatanyije mu kababaro k’iyo miryango ndetse n’itorero ryose ryahuye n’aya makuba. Abizeza ko abasabira kandi abegera mu buryo bw’amasengesho,”
Byasobanuwe muri ubwo butumwa bwari bugenewe Mgr Fulgence Muteba Mugalu, Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Congo (CENCO).
Papa Léon XIV yashoje ubutumwa bwe asaba Imana ko amaraso y’abo bapfuye azahinduka imbuto y’amahoro, ubwiyunge, ubuvandimwe n’urukundo ku gihugu cyose cya Congo.
Yohereje kandi Umugisha wa Gikirisitu (bénédiction apostolique) ku baturage ba Komanda, imiryango yabuze ababo, n’Abanyekongo bose.
CENCO NAYO YIYAMIRIYE UBWO BWICANYI, ISABA UBUTEGETSI KUBIKURIKIRANA
Mu rindi tangazo ryasohowe n’Inama y’Abepisikopi Gatolika (CENCO) kuri uwo munsi, ryamaganye ibyo bikorwa ndengakamere. Basabye ko hashyirwa mu bikorwa “Pacte Social” – igikorwa gihuriweho na CENCO na ECC (Itorero ry’Abaporotesitanti), gishobora no gufasha mu guhashya ubwicanyi nka buriya.
CENCO yasabye Leta ya Congo gukora iperereza ryimbitse kandi ryihuse ku bwicanyi bwabereye i Komanda, ndetse hakabaho ubutabera butaziguye ku bagize uruhare muri ibyo byaha.
Barasaba kandi abakirisitu bo mu bice nka Bunia, Butembo-Beni, n’ahandi hose habayeho ubugizi bwa nabi n’ibitero byibasira Kiliziya, kudacika intege cyangwa ngo bagwe mu paniko.
AMAHANGA NA YO YAVUZE RIKANSHI
Ibihugu bikomeye byiganjemo Ubufaransa n’Amerika na byo ntibyacecekeye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa ibinyujije kuri konti yayo ya X (ex-Twitter), yamaganye ubwo bwicanyi, inihanganisha Guverinoma ya Congo n’imiryango y’ababuze ababo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu Biro by’Intumwa ya Ambasade y’i Kinshasa, na zo zagaragaje agahinda n’uburakari, zishyigikira Congo mu guhangana n’ibi bikorwa by’iterabwoba.
GUSOZA
Ubwicanyi bukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo bukomeje kuba ihurizo rikomeye ku baturage baho n’idini Gatolika ryakunze kwibasirwa. Ubutumwa bwa Papa Léon XIV n’amarangamutima y’amahanga, byongera gutera umutima rugari abarokotse n’abakirisitu, bakagira icyizere cy’uko isi yose ibari hafi.
🕊️ Inkuru ya: Igicumbi News
✍️ Bizimana Desire
📍 Komanda – RDC
📅 Tariki 28 Nyakanga 2025