Nyamasheke: Abageni bakomerekejwe n’abagizi ba nabi ubukwe burasubikwa

IMG-20250911-WA0094-1

Mu Karere ka Nyamasheke, inkuru y’akababaro yaturutse mu Murenge wa Bushenge, aho abageni babiri bari biteguye gukora ubukwe, bagize ibyago byo guhura n’abagizi ba nabi mu ijoro ryaburaga amasaha make ngo basezerane imbere y’Imana.

Habumugisha Fiston w’imyaka 25 n’umukunzi we Muhawenayo Jeannette w’imyaka 21, bari bafite gahunda yo gukora ubukwe bwo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025. Ariko mu gihe bari mu nzira bataha, bahuye n’akaga gakomeye katumye ubukwe bwabo busubikwa.

Amakuru yemejwe n’urwego rw’ubuyobozi n’abaturage baturanye, avuga ko aba bombi, basanzwe batuye mu Mudugudu wa Mucuzi, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge. Ku munsi w’ubukwe, berekeje kuri santere y’ubucuruzi ya Gahuhwezi mu Murenge wa Nyabitekeri kujya kuzana agatimba k’umugeni n’imyambaro y’umukwe bari barakodesheje.

Nyuma yo kugwiranwa n’imvura bategereje ko igabanuka, bageze mu masaha y’ijoro bagahitamo gutaha. Mu ma saa tanu z’ijoro bageze hafi ya santere ya Bushenge, mu gihe bari basigaje ibilometero bike ngo bagere mu rugo, bahise bagabwaho igitero n’insoresore zizwiho kwambura abaturage.

Umwe mu bari baherekeje abageni yavuze ko bageze ahantu hari mu nkengero za santere ya Bushenge, bagasanganirwa n’abasore 6 babakuye mu nzira babereka ibyuma babatera ubwoba, babambura kandi babakubita bikomeye. Ngo umukobwa wari kumwe n’abageni ni we wabanje gukururwa n’abo bagizi ba nabi, maze nyuma basatira abageni babakorera ibikorwa by’ubugome.

Ibintu byinshi byari bigiye gukoreshwa mu bukwe byibwe, birimo telefoni ebyiri, igikapu cy’umugeni cyarimo agatimba, inkweto, imipira y’imbeho, agasakoshi karimo amafaranga ataramenyekana n’ibindi bikoresho byari biteganyirijwe umunsi mukuru.

Umuryango w’abageni wemeje ko bari bategereje ko bataha bakabona amakuru mabi avuga ko bakubiswe bagakomereka bikomeye, bakajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Bushenge aho bakomeje kuvurirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yavuze ko inzego z’umutekano zahise zitabara, zikaba zimaze gufata batatu mu basore 6 bagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi. Ati:
“Ku bw’amahirwe, 3 muri bo bafashwe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi, abandi 3 turacyabashakisha. Abo bafashwe ubwabo bemeye ko ari bo babikoze bafatanyije n’abandi batari bwafatwe.”

Yakomeje asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’abo bagizi ba nabi bose kugira ngo bafatwe, ndetse anihanganisha imiryango y’abageni n’abari biteguye kubatahira ubukwe.

Nubwo ibikoresho byinshi byatakaye n’ibyakoreshejwe byangiritse, imiryango yombi n’abapasiteri biyemeje ko ubukwe budasenyuka burundu, ahubwo buzagukomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano bwahise bukoresha inama n’abaturage, bubizeza ko icyo kibazo cy’insoresore kizakumirwa burundu, kandi ko ibikorwa nk’ibi bidashobora kwihanganirwa mu Karere.