Nyamagabe: Abakozi babiri bishwe n’imashini bakoreshaga mu mirimo yo gukora umuhanda Musebeya–Mushubi

Impanuka Nyamagabe

Imodoka bari barimo yabamanukanye mu mpanga

Abakozi babiri bari mu mirimo yo kubaka no gusana umuhanda uhuza imirenge ya Musebeya na Mushubi mu Karere ka Nyamagabe bitabye Imana nyuma y’impanuka yabereye aho bakoreraga.

Abo ni Niyomucamanza Joseph, wari umushoferi w’imashini ikoreshwa mu mirimo y’ubwubatsi, na Nyandwi Jacques wamufashaga mu kazi. Bombi bapfuye nyuma y’uko imashini bakoreshaga ibamanukanye mu manga ikabaryamira.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 12 Werurwe 2026, ahagana saa kumi z’umugoroba, mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Rugano, Umurenge wa Musebeya, mu gice cyegereye imbago z’Umurenge wa Mushubi mu Karere ka Nyamagabe.

Amakuru aturuka aho byabereye agaragaza ko aba bakozi bari mu mirimo yo gukuraho itaka ryari ryaguye mu muhanda bitewe n’inkangu. Bari baparitse imashini ku ruhande rwo hepfo rw’umuhanda mu gihe barimo gukomeza akazi ko gusibura inzira kugira ngo imodoka zibashe kuhanyura.

Mu gihe bari bagikora iyo mirimo, ubutaka bwari bwuzuyemo amazi menshi y’imvura bwatangiye gutenguka bubagwaho, maze imashini bariho iranyerera ibamanukana mu manga, ihita ibaryamira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko amakuru y’iyi mpanuka akimara kumenyekana, inzego zitandukanye zahise zitabara kugira ngo hakurweho imashini yari yabagwiriye.

Aganira na Igihe Yagize ati: “Hakimara kumenyekana ko habaye impanuka, habaye ubutabazi bwihuse. Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ikurwa aho impanuka yabereye ijyanwa mu Bitaro bya Kigeme.”

Polisi ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe n’imiterere y’ubutaka bwari bworoshye cyane kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri aka gace.

CIP Kamanzi yasabye abantu bose bakoresha umuhanda kwitwararika cyane, cyane cyane mu bice by’imisozi n’ahantu ubutaka bushobora gutenguka mu gihe cy’imvura.

Ati: “Turakangurira abakoresha umuhanda mu byiciro bitandukanye, haba abanyonzi, abatwara imodoka na moto ndetse n’abanyamaguru, gukomeza kurindana no kwitwararika cyane cyane mu bice byo hepfo y’imihanda bishobora kuba byoroshye bigateza impanuka.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko imvura nyinshi igwa muri iyi minsi ituma hari aho ubutaka bworoha ku buryo bushobora gutenguka, bigashyira mu kaga abakora imirimo yo gusana imihanda ndetse n’abakoresha inzira zinyura mu misozi.

Inzego zibishinzwe zikomeje kwibutsa abakora imirimo y’ubwubatsi n’ikorwa ry’imihanda ko bagomba kwitwararika cyane mu gihe bakorera mu bice bishobora guteza inkangu, cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi.