Ntibisanzwe: Umwana w’umuhungu yavutse nyuma y’imyaka irenga 30 ari mu byuma

Ku wa 26 Nyakanga 2025, mu mujyi wa Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika havukiye umwana w’umuhungu witwa Thaddeus Daniel Pierce, avuka ku mbuto yari imaze imyaka irenga 30 ibitswe mu bukonje (cryopreservation), bigashoboka ko yaba ari we mwana wa mbere uvutse ku mbuto imaze igihe kirekire itaraterwa.
Iyo mbuto yakomotse kuri Linda Archerd, umugore wakoze uburyo bwo kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga rya Insemination (IVF) mu ntangiriro z’imyaka ya 1990. Muri icyo gihe, imwe muri izo mbuto yamuvuyemo umwana w’umukobwa mu mwaka wa 1994, naho izindi zigasigara zibitswe mu bukonje kugeza uyu mwaka wa 2025 ubwo hafatwaga icyemezo cyo kuziha abandi babyeyi.
Nyuma yo gutandukana n’uwo bari barashakanye, Linda Archerd yahawe uburenganzira busesuye ku mbuto zari zisigaye. Nyuma yaje gufata icyemezo cyo kuziha abandi bantu binyuze mu buryo bwiswe “kwemererwa kuzibyara” (embryo adoption). Ni bwo yahisemo Lindsey na Tim Pierce, umugore n’umugabo b’abazungu b’abakirisitu, nk’abazabyara uwo mwana binyuze mu gutera inda (embryo transfer).
Nubwo ivuka rya Thaddeus ryabaye rihambaye kandi rikagorana, umwana n’umubyeyi we baje kuvamo amahoro, bose bameze neza. Linda Archerd yavuze ko uwo mwana asa cyane n’umukobwa we wavutse mu 1994, ndetse agaragaza amafoto y’iyo myaka abigereranya.
Umuganga w’inzobere mu by’uburumbuke wakoze iki gikorwa yavuze ko icyamuhaye imbaraga ari ukwemera kwe nk’umukirisitu w’idini rya Presbyterian. Ati: “Buri mbuto yose ikwiye guhabwa amahirwe yo kubaho.”
Ibi byongeye kuzamura ibiganiro ku bijyanye n’ikoranabuhanga ryo kubyara n’uburenganzira bw’imbuto ziba zitaravamo umuntu, ndetse n’impaka ku birebana n’igihe umuntu ashobora gutegereza ku mbuto zibitswe mu bukonje.