“Nta somo bafite baduha kubera ko ni bamwe mu bagize uruhare mu mateka yagejeje kubyatubayeho hano”-Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 28 ishize habaye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, buri mwaka utambuka urushaho gukomeza abanyarwanda.

 

Perezida Kagame yatanze ubu butumwa mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 28 wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

 

Buri Tariki ya 7 Mata, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bifatanya mu kwibuka inzirakarengane zirenga Miliyoni zishwe mu minsi 100 muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 19994.

Perezida Kagame yavuze ko iyi tariki ari umunsi wo kwibuka ibyo u Rwanda rwanyuzemo. Ati: “Umunsi nk’uyu, ni umwanya igihe abantu baba ntacyo kuvuga bafite. Atari uko badafite ubwisanzure bwo kuvuga nkuko bamwe bashaka kudufata, ariko ari ukubera ibyo twanyuzemo”.
Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwaje bukurikira Ubuhamya bwa Jean Nepomscene Sibomana warokokeye Jenoside mu karere ka Gatsibo, aho yiciwe ababyeyi be n’abavandimwe be bose.
Uyu mugabo w’imyaka 39, Sibomana kuri ubu afite umuryango n’abana babiri arashimira FPR Inkotanyi kuba yaramurokoye.
Perezida Kagame avuga ko bamwe mu bateguye Jenoside bagihari hari abari muri Guverinoma, mu cyaro ndetse hari n’abakomeje gukora imirimo y’ubucuruzi ariko hakaba hari abantu bakivuga ibyo bishakiye.
Ati: “Tekereza iyo bamwe muri twe twari dufite imbunda iyo tuza kwiyemeza guhiga bariya bishe abaturage bacu urubozo natwe tukabica?, mbere ya byose twese twari dufite uburenganzira bwo kubikora, ariko ntabyo twakoze”.
“Ariko ikintu cy’ingenzi nuko muri ibyo bihe bikomeye, amasomo mabi ntago yabaye imfabusa. Mu myaka 28 ishize, buri mwaka uhise urushaho kudukomeza no kuba abantu beza”.
Igihugu gito gifite Ubutabera bunini

 

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari gihugu gito ariko kinini mu butabera avuga ko bimwe mu bihugu ari binini kandi bikomeye ariko ari bito mu butabera.

 

“Nta somo bafite baduha kubera ko ni bamwe mu bagize uruhare mu mateka yagejeje kubyatubayeho hano”.

 

“Ikigaragaza ko bagize uruhare kubyabaye hano nuko batajya baduha amahoro. Bashaka guhisha ibyo bagizemo uruhare”.

 

Perezida Kagame yakomeje kugaragaza ko bimwe mu bihugu bikomeye bikomeje gushaka guhisha uguceceka kwabyo ku gutabariza Abanyarwanda bicwaga mu 1994.

 

@igicumbinews.co.rw