Ngororero: Impanuka y’imodoka yahitanye 3 bari bagiye gufata irembo abandi 15 barakomereka

FB_IMG_1761505163899

Impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 26 Ukwakira 2025, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yakoraga urugendo ivuye mu Byangabo mu Karere ka Musanze yerekeza mu Murenge wa Muhororo, yakoze impanuka ikomeye ihitana abantu batatu abandi 15 barakomereka bikomeye. Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yemeje ko mu bapfuye harimo abagabo babiri n’umugore umwe, mu gihe abakomeretse barimo kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Kabaya na Ruhengeri.

Nkusi yavuze ko abari muri iyo modoka bari bagiye gufata irembo i Muhororo ubwo impanuka yabaga. Amakuru atangwa n’abaturage bari hafi y’aho byabereye avuga ko imodoka yari ifite umuvuduko mwinshi kandi umuhanda wari wanyereye kubera imvura, bituma itakaza uburinganire yitura hasi. Umwe mu barokotse yavuze ko imodoka yanyereye cyane igeze ahitwa ku Gahogo, igahita igwa hasi, ikomeretsa benshi mu bari bayirimo.

Imirambo y’abahitanywe n’iyi mpanuka yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ngororero, mu gihe abakomeretse bikomeye bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangiye iperereza ku cyateye iyi mpanuka, inasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika mu muhanda, kwirinda umuvuduko n’uburangare, cyane cyane mu mihanda y’imisozi n’amakorosi menshi nka yo muri Ngororero.