Ngicyi igisubizo cy’Umuhanzi Ross Kana kubavuga ko ari umupfubuzi

Umuhanzi nyarwanda Ross Kana yongeye kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko ababazwa n’abantu bamushinja kuba ari “umupfubuzi” ari naho akura amafaranga yo gukora umuziki.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ross Kana yavuze ko ibyo bavuga ari ibihuha bidafite ishingiro ndetse bimubabaza cyane kuko abantu batari bacye bagerageza kubihuza n’imibereho ye n’imishinga akora mu muziki. Ati:
“Nzi neza ko hari abantu batunzwe no gupfubura, ariko kuri njye mbona ari ibintu biteye ubwoba. Simbikora kandi sinshobora kubikora. Mfite akandi kazi katari umuziki, ariko ntifuje kugatangaza. Ako kazi kanjye kandi ni ko kantunga, kakampa amafaranga nkifashisha mu bikorwa byanjye bya muzika.”
Uyu muhanzi unaherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Molela”, yavuze ko amashusho yayo yamutwaye amafaranga arenga miliyoni 25 Frw, bikaba byaratumye abantu benshi bibaza aho akura ubushobozi bwo gukora ibikorwa nk’ibi. Yongeyeho ko umuziki ari urwego arimo yifuza gukora kinyamwuga, bityo nta mpamvu yo kwitwikira ibintu bidasobanutse ngo abantu bamwiyumvire uko bishakiye.
Ross Kana yavuze ko yifuza gukomeza gukora umuziki ufite ireme, kandi ko intego ye atari ukurwanira izina cyangwa kugira icyo yerekana, ahubwo ari ugutanga ibihangano bifasha abantu mu buryo butandukanye. Yagize ati:
“Njye intego yanjye si ukwiyerekana cyangwa gukora ibintu ngo abantu bavuga ngo ndaryoshye. Ahubwo nshaka gukora ibihangano bikora ku buzima bw’abantu, kandi bizahoraho. Ni yo mpamvu nshora amafaranga menshi mu mashusho n’ibindi byose bigize umushinga w’indirimbo.”
Uyu muhanzi akomeje gushimangira ko atari ibintu byoroshye gukomeza gukora umuziki mu buryo bwa kinyamwuga mu Rwanda, ariko ko we afata ibyo byose nk’inzira y’ubutwari, yifuza kuzibukirwaho mu gihe kizaza.
Inkuru ye ikomeje gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushyigikira bavuga ko nta mpamvu yo kumushinja ibyo atigeze akora, abandi bakavuga ko ari ibisanzwe ku bantu bari mu ruhando rwa muzika guhura n’ibihuha n’ibitutsi.
Igicumbi News