Ngaba abacanshuro ba Congo amafoto yabo agiye hanze bwa mbere kuva urugamba rwongera kubura

Igicumbi News | Ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025
Imirwano ikaze yongeye kubura mu mujyi wa Kadasomwa, uherereye mu Teritwari ya Kalehe, Intara ya Kivu y’Epfo, aho umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo Kinshasa washinje guverinoma kongera gukoresha abacanshuro b’abanyamahanga mu ntambara yo kurwanya uyu mutwe.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025, Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23, yemeje ko mu mirwano yabaye, Leta ya Congo yongeye gukoresha abacanshuro, ndetse inahereza n’indege za drone zakoreshwaga mu gusenya ibirindiro by’uyu mutwe no kwibasira abaturage b’inzirakarengane.
“Nk’uko byabaye i Goma, Kinshasa yongeye guhuriza hamwe abacanshuro b’abanyamahanga n’indege za drone kugira ngo bicire abaturage bacu. Ariko twababuriye ko uyu munsi ntaho bazasubira. Ntibazongera kubona inzira ibacyura nyuma y’ubwicanyi bakomeje gukorera abaturage,”
— Kanyuka kuri X.
Ibimenyetso bishya: amafoto y’abacanshuro bari kumwe na FARDC
Igicumbi News yabonye amafoto yemeza ko mu bice bitandukanye bya Kadasomwa hari abacanshuro b’abanyamahanga bari kumwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC). Ayo mafoto agaragaza abasirikare bambaye impuzankano zitandukanye, bamwe bafite intwaro zigezweho, bakaba bari mu bikorwa byo gutegura ibitero bifatanyije n’ingabo za Congo.
Ayo mashusho, nk’uko yabonetse, ni ikimenyetso gishya cyongera kubyutsa impaka ku ruhare rw’abacanshuro mu ntambara yo muri Congo, ibintu byakomeje guhakanww na Kinshasa ariko bigakomeza kugarukwaho n’abaturage ndetse n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu.
Abasesenguzi bavuga iki?
Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko gukoresha abacanshuro bishobora kuba igisubizo cya vuba ku ngabo za Congo zihanganye n’imitwe ifite ubunararibonye mu ntambara, ariko bikaba n’inkomyi ku nzira zose z’amahoro.
Hari impungenge ko iyo nzira ishobora:
- Gutuma intambara ikomeza gukara,
- Kwangiza ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane,
- No gusenya burundu amasezerano y’agahenge ari kugeragezwa muri Doha na Washington.
Impungenge z’abaturage
Abaturage bo muri Kadasomwa bahunze imirwano babwiye Igicumbi News ko babona abantu bavuga indimi z’amahanga batazi bari kumwe n’ingabo za FARDC. Umwe mu baturage wahungiye mu misozi yagize ati:
“Twabonye abasirikare bavuga indimi tutamenyereye, bamwe bavuga igifaransa nabi, abandi bavuga izindi ndimi. Bari bafite intwaro zidasanzwe, ubwoba bwiyongereye.”
Kadasomwa nk’icyicaro gishya cy’intambara
Kubera aho iherereye ku muhanda wa RN3 uhuza Bukavu na Kisangani ndetse n’ubutunzi bwayo bw’amabuye y’agaciro nka zahabu na kasiterite, Kadasomwa ikomeje kuba icyicaro gikomeye cy’intambara no kugibwaho impaka. Abasesenguzi bavuga ko kuba ingabo za Leta zitabaje abacanshuro byerekana ko imirwano ikomeje gufata indi ntera ikomeye muri Kivu y’Epfo.