“Nagutemagura nkaguterera muri Parafo” Umwe mu bagabo 2 bafunzwe i Rubavu abwira Uwarokotse Jenoside
Mu Karere ka Rubavu, abantu babiri barimo umugabo w’imyaka 62 wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2026, nyuma y’amakuru avuga ko bakoze amagambo n’imvugo zikomeretsa abarokotse Jenoside, ndetse zishobora gukangurira abandi kwinjira mu nzira y’ingengabitekerezo yayo.
Uwafashwe ku wa 9 Mata 2026 akekwaho gutera ubwoba uwarokotse Jenoside
Amakuru atandukanye avuga ko umwe muri aba bantu yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026 mu masaha ya mu gitondo, akekwaho kubwira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi w’imyaka 47 amagambo akomeye kandi ateye ubwoba.
Uyu mugabo ngo yaba yarabwiye uwo warokotse ko yamutemagura akamuterera muri “parafo” y’inzu, nk’uko ngo yigeze kubigenza ku bandi avuga ko yishe, akavuga ko ari ho yabajugunyaga.
Umusaza w’imyaka 72 yafashwe ku wa 7 Mata 2026 mu Murenge wa Nyundo
Undi wafashwe ni umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Mukondo, watawe muri yombi ku wa 7 Mata 2026.
Uyu musaza ngo yafashwe nyuma yo kumva ikiganiro cyatanzwe, maze agatangira kuvuga amagambo ahakana cyangwa apfobya ubuhamya bwatanzwe n’uwarokotse Jenoside.
Amakuru avuga ko yavuze ko uwatanze inyunganizi kuri icyo kiganiro, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi w’imyaka 67, ibyo yavuze atagombye kubivuga kuko ngo “na we yishe Abahutu” mu gace ka Mukondo.
Nyuma y’aya magambo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutabara, uyu musaza atabwa muri yombi afungirwa kuri Sitasiyo ya Kanama.
Perezida wa IBUKA Rubavu: “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni uburozi”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yabwiye IGIHE ko ibyabaye bibabaje cyane, ashimangira ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwiye kurwanywa n’abantu bose.
Yagize ati: “Turasaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari uburozi buzabagiraho ingaruka. Abayifite yanze kuvamo bayimire ibahitane aho kuyanduza abandi, kuko ibyo aba bakoze bibabaje, ndetse bishengura imitima y’abarokotse Jenoside.”
Ibi bikorwa byongeye kugaragaza ko mu gihe u Rwanda ruri Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakiri abantu bake bagifite imyumvire y’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Hari n’abavuga ko ari ngombwa ko hakazwa ubukangurambaga mu baturage, cyane cyane mu rubyiruko, kugira ngo amateka ya Jenoside asobanurwe neza, hirindwe amagambo n’ibikorwa bishobora gutiza umurindi urwango n’amacakubiri.
RIB n’izindi nzego z’umutekano zikomeje kugaragaza ko ziteguye gukurikirana no gufata umuntu wese ukekwaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana, kuyipfobya cyangwa gutoteza abarokotse Jenoside.
Inzego z’ubuyobozi zisaba abaturage gutanga amakuru ku gihe igihe babonye cyangwa bumvise umuntu uvuga amagambo asebya Jenoside cyangwa akangurira abandi amacakubiri.
Abatawe muri yombi baracyari mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha, aho iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha bakekwaho, banashyikirizwe ubutabera.
Abayobozi n’imiryango yita ku barokotse Jenoside bakomeje gusaba abaturage gukomeza kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe, ukuri n’ubwubahane, birinda imvugo zibiba urwango cyangwa zitesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bashimangira ko guhana abakora ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari ingenzi, ariko ko kurushaho ari ugukomeza kwigisha amateka nyayo no gukumira ko ingengabitekerezo yakongera kwaduka mu muryango nyarwanda.
