Mukura VS iravuga ko yaburiye irengero Sebwato Nicholas uvugwa muri APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports buratangaza ko bwatangiye kurangisha umunyezamu wabo mukuru, Ssebwato Nicholas, nyuma y’uko atagaragaye mu myitozo y’iyi kipe ndetse hakaba hari amakuru y’uko yaba ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe y’Ingabo z’igihugu, APR FC.
Ku wa Kabiri tariki ya 26 Kanama 2025, ubwo Mukura VS yakomezaga imyiteguro y’umwaka w’imikino mushya, uyu munyezamu ukomoka muri Uganda ntiyigeze yitabira imyitozo, ibintu byahise byibazwaho n’ubuyobozi n’abakunzi b’iyi kipe yo mu Karere ka Huye.
Amakuru agera ku Igicumbi News ahamya ko Ssebwato ashobora kuba yaraburiwe irengero kubera ibiganiro bikomeje hagati ye na APR FC, ndetse ngo imishikirano imaze kugera ku musozo. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ikaba iri kwitegura CECAFA Kagame Cup, aho bivugwa ko ishobora kumwifashisha mu mikino iri imbere.
Umwe mu bayobozi ba Mukura VS utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko bagifite urujijo ku cyatumye umunyezamu wabo ataboneka mu kazi, ariko ko batangiye kumushakisha. Ati:
“Twabonye atitabiriye imyitozo kandi nta mpamvu yatanzwe. Ubuyobozi bwahise butangira kumubaririza kugira ngo tumenye icyabaye. Kugeza ubu amakuru turayakurikirana, ariko twumva bivugwa ko yaba ari mu biganiro n’ikipe ya Apr.”
Ssebwato Nicholas ni umwe mu bakinnyi Mukura VS yari yizeye cyane muri uyu mwaka w’imikino, dore ko ari we wari kapiteni wayo. Kuba ashobora kwerekeza muri APR FC byaba ari igihombo gikomeye kuri Mukura VS, ariko kandi bigaha APR FC amahirwe yo kongera imbaraga mu izamu ryayo mbere y’imikino ikomeye y’akarere.
Kugeza ubu nta ruhande na rumwe rwemeje ku mugaragaro aya makuru, yaba ku ruhande rwa APR FC cyangwa kuri Ssebwato ubwe. Ariko ibimenyetso byose birerekana ko uyu munyezamu ashobora gusiga Mukura VS ikiri mu myiteguro, maze akerekeza i Shyorongi gusimbura cyangwa gufatanya n’abandi bazamu ba APR FC.