Muhammadu Buhari wahoze ari Perezida wa Nigeria yitabye Imana

Buhari-Muhammadu1

Londres – Muhammadu Buhari wahoze ari Perezida wa Nigeria yapfiriye mu bitaro byo mu mujyi wa Londres mu Bwongereza afite imyaka 82, nk’uko byemejwe n’umuryango we kuri iki cyumweru.

Uyu mugabo wayoboye Nigeria kugeza mu 2023, yari amaze igihe gito yaragiye mu Bwongereza mu kwezi kwa Mata, aho yari yagiye mu bikorwa bisanzwe byo kwisuzumisha kwa muganga. Gusa nyuma yo kugerayo, yatangiye kuremba kugeza ubwo yitabye Imana.

Nubwo impamvu nyakuri y’urupfu rwe itaratangazwa ku mugaragaro, hari hashize imyaka abantu bibaza ku buzima bwe, cyane cyane mu gihe cy’imyaka umunani yamaze ayobora Nigeria, aho inshuro nyinshi yajyaga kwivuriza mu mahanga.

Muhammadu Buhari yagiye mu mateka ya Nigeria mu 2015 ubwo yabaga umukandida wa mbere utavuga rumwe n’ubutegetsi utsinze Perezida wari uri ku butegetsi, Goodluck Jonathan. Yatsinze amatora yinjira mu biro by’umukuru w’igihugu ahigira kurwanya ruswa no guhashya umutekano muke mu gihugu.

Uyu musirikare w’inararibonye yamenyekanye cyane mu 1983 ubwo yakoraga coup d’état agahirika ubutegetsi, maze agategeka igihugu nk’umusirikare mukuru mu gihe cy’amezi 20, mbere y’uko nawe ahirikwa mu yindi coup d’eta yabaye mu 1985.

Urupfu rwe ruje rukurikira imyaka irenga ibiri yari amaze yaravuye ku butegetsi, aho yasimbuwe na Bola Ahmed Tinubu.

Amakuru y’urupfu rwa Buhari yakiriwe n’akababaro n’abantu batandukanye muri Nigeria no hanze yayo, aho bamwe bibuka ubutwari bwe mu rugamba rwo guhindura politiki y’igihugu, mu gihe abandi bamunenga kuba yarayoboye igihugu gifite ibibazo bikomeye by’umutekano, ubushomeri n’ubukungu bwajegajega.

Ubuyobozi bwa Nigeria n’umuryango we birateganya gutangaza gahunda y’ishyingurwa mu minsi iri imbere.


igicumbinews.co.rw