MINEDUC yatangaje amatariki yo gutangira amashuri no gushyira hanze amanota y’ibizamini bya Leta

Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3) y’umwaka w’amashuri 2024/2025 azatangazwa ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025 guhera saa cyenda z’amanywa (15h00).
Iki gikorwa kizabera ku rubuga rwa YouTube rwa Ministeri y’Uburezi. MINEDUC yasabye abakandida, ababyeyi ndetse n’Abanyarwanda bose gukurikirana itangazwa ry’amanota kugira ngo babashe kwitegura neza icyiciro gikurikira cy’amashuri.
By’umwihariko, Ministeri yibukije ko umwaka mushya w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira ku itariki ya 8 Nzeri 2025. Ababyeyi barakangurirwa gutangira gushaka no gutegura ibikoresho hakiri kare kugira ngo abana bazasubire ku ishuri nta nkomyi.