Madgascar: Umwarimu yabaye umuntu wa mbere uhamijwe icyaha cya ruswa ishingiye ku gitsina

markup_13269

Mu gihugu cya Madagascar, taliki ya 30 Kamena 2025, habaye amateka adasanzwe mu mategeko y’igihugu no mu rugamba rwo kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina. Umwarimu w’imyaka iri mu za 40, wigishaga amasomo y’icungamutungo mu ishuri rya Leta riherereye Antsohihy, yahanwe n’urukiko rwa Majunga ahamwa n’icyaha cya ruswa ishingiye ku gitsina.

Uyu mwarimu yafatanywe n’ibimenyetso by’uko yajyaga asaba bamwe mu banyeshuri b’abakobwa ko bagirana na we imibonano mpuzabitsina kugira ngo abahe amanota meza. Ibirego byatangiye kumenyekana nyuma y’uko bamwe muri abo banyeshuri batinyutse bakavuga ibyo bahura na byo, maze bitangiza iperereza ryimbitse ryakozwe n’inzego zishinzwe kurwanya ruswa, cyane cyane urwego rwihariye ruri i Majunga rwita ku kurwanya ruswa (PAC – Pôle Anti-Corruption).

Nyuma y’amezi menshi y’iperereza, urukiko rwamuhamije icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri (2) adafite amahirwe yo kuburana ari hanze. Iyi ni yo nshuro ya mbere igihugu cya Madagascar gihamije umuntu icyaha cya ruswa ishingiye ku gitsina, bikaba byashimishije cyane imiryango irengera uburenganzira bw’abagore n’urubyiruko, ndetse n’abaharanira ko abanyabyaha bose babiryozwa nta gucungira ku myanya bafite cyangwa ububasha bafite.

Ubutabera bushya butanga icyizere

Iri tegeko ryashyizwe mu bikorwa rishingiye ku mpinduka zakozwe n’inzego z’ubutabera za Madagascar mu rwego rwo kurwanya akarengane n’iyicarubozo bikunze gukorerwa abanyeshuri, cyane cyane abakobwa, mu bigo bya Leta n’ibyigenga. Hashize igihe kinini hakorwa ubuvugizi bwo gushyiraho amategeko asobanutse, afata nk’ibyaha ruswa ishingiye ku gitsina, kandi ahana abayikora uko bikwiye.

Umwe mu bayobozi b’umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore muri Madagascar yagize ati: “Ni intambwe ikomeye yatewe. Nubwo imyaka ishize hari abatinyaga kuvuga, ubu ubuyobozi burabumva, kandi ubutabera buratanga icyizere. Nta muntu ukwiye gukoresha umwanya afite kugira ngo acure ubuzima bw’abandi.”

Abandi barasabwa kwigira kuri uru rugero

Uyu mwanzuro w’urukiko ntusobanura gusa isomo ku bo mu burezi, ahubwo ni igitutu no ku bandi bose bakoresha imbaraga cyangwa imyanya bafite bagasaba ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, mu mashuri, cyangwa mu zindi nzego za Leta.

Nubwo ari bwo bwa mbere iki cyaha gihanwa mu buryo bweruye, si ubwa mbere cyabaye. Raporo z’ibigo byigenga n’imiryango mpuzamahanga zagaragaje ko ruswa ishingiye ku gitsina ari ikibazo gikomeye muri Madagascar, ariko kikagenda gihishirwa kubera gutinya kwangirika k’umwirondoro, guhabwa akato, no gutinya ko ntacyo byahindura. Ubu ariko, urubanza rw’uyu mwarimu rwahaye icyizere abashobora kuba bafite ibyaha nk’ibi babitse mu mitima ariko bagatinya kubivuga.

Gusaba inzego gukomeza ubutabera butabogamye

Imiryango itandukanye irasaba ko iyi ntambwe itaba igikorwa cyihariye gusa, ahubwo ko iba itangiriro ryo gushyira mu bikorwa amategeko ahana byeruye ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse inzego zose zikagira uruhare mu kurinda abagore n’abakobwa. Hashyizweho na gahunda yo guhugura abarimu, abakozi ba Leta, n’abayobozi b’amashuri kugira ngo bamenye ibikubiye mu mategeko mashya kandi birinde kubikora cyangwa kubihishira.

Icyifuzo ku banyeshuri n’abaturage

Abanyeshuri barasabwa gutinyuka bakavuga uko bakorewe ihohoterwa, ndetse n’ababyeyi bagasabwa kuganiriza abana babo ku burenganzira bwabo. Naho abaturage muri rusange, barasabwa guharanira ubutabera no kwirinda guhishira abakorera abandi ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Madagascar ishobora kuba itangiye urugendo rushya rwo gushyira imbere uburenganzira bw’abagore n’urubyiruko. Ariko uko urwo rugendo ruzagenda, bizaterwa n’ubushake bwa buri rwego, guhana nta vangura, no guha ijambo abatabarwa.


igicumbinews.co.rw © 2025