M23 yemeje ko Col Willy Ngoma yishwe n’ibitero bya Congo
Ihuriro ryitwaje intwaro rya Alliance Fleuve Congo rifatanyije na Mouvement du 23 Mars (AFC/M23) ryasohoye itangazo rivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwarenze ku gahenge kari karashyizweho, bukagaba “intambara yeruye” kuri iri huriro, harimo no gukoresha ibitero bya drone bivugwa ko byibasiye abasirikare baryo barimo Colonel Willy Ngoma n’abasivili bari kure y’imirongo y’imirwano
Mu itangazo ryashyiriweho umukono i Goma kuri uyu wa gatandatu, AFC/M23 ivuga ko ibyo yita kurenga ku gahenge byahitanye umwe mu basirikare bakuru bayo, Col. Willy Ngoma, witabye Imana ku wa 24 Gashyantare 2026. Iri huriro rinavuga ko hari n’abandi basivili benshi bahasize ubuzima.
Ibyo AFC/M23 ishinja Kinshasa
Mu magambo arambuye, AFC/M23 ivuga ko:
- Ubutegetsi bwa Kinshasa bwarenze ku masezerano yo guhagarika imirwano.
- Hakozwe ibitero bya drone byagabwe no mu duce tutari ku murongo w’urugamba.
- Abasivili n’abasirikare baryo bagizwe ib targets by’ibi bitero.
Iri huriro ryemeza ko “ibi byaha bitazigera byirengagizwa cyangwa ngo bisigare bidahanwe,” rikanongeraho ko rifite inshingano zo kurinda abasivili n’abasirikare baryo mu bice rivuga ko byabohowe.
Uturere n’uduce twavuzwe mu itangazo
AFC/M23 ivuga ko imaze ibyumweru isaba abafatanyabikorwa mu biganiro by’amahoro gutabara no gukumira ibyo yita kurenga ku gahenge. Ivuga ko hari ubwicanyi bwakorewe abasivili mu bice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Mu duce twavuzwe harimo: Kawele, Mweso, Rutigita, Kitazungura, Rugezi, Kitendebwa, Kashihe, Kiduveri, Rubaya, Rumbishi, Walikale, Masisi, Kalehe, Gasovu, Nkokwe, Gatoyi, Minembwe, Gasheke, Murema, Mberwa, Ruki, Mutobo, Nyaruhinga, Mulumenumene, Rutare, Kadasomwa, Nyagisozi, Nyabikeri, Kinyumba, Nyabyondo, Miyanja, Kasirosiro, Bunyantenge na Misiya, hamwe n’utundi duce tubegereye.
Iri huriro rivuga ko nubwo ryakomeje gutanga impuruza ku bihuha no ku byaha bivugwa muri utu duce, ibyo byirengagijwe, bigaragaza icyo ryita kutubaha inzira yo kugabanya umwuka mubi no kurinda abasivili.
Kwiyemeza gukomeza ibiganiro by’amahoro
Nubwo rishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gutangiza intambara rusange, AFC/M23 ivuga ko ikomeje guhagarara ku ruhande rw’abaturage kandi ko itazava mu biganiro by’amahoro. ishimangira ko rizakomeza kurinda abasivili n’ibyabo mu bice igenzura. Ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa ntiharatangwa igisubizo kubyo bashinjwa.
