M23 yasohoye ingingo 8 isaba Leta ya Congo kubahiriza mbere y’ibiganiro bya Qatar

Doha, Qatar – Nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ibanze (Accord de Principe) hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), hatangajwe ingingo umunani umutwe wa M23 usaba Leta ya Congo gushyira mu bikorwa, nk’urufunguzo rwo kubaka icyizere no gutegura ibiganiro bya politiki birambye.
Izi ngingo zatangajwe na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23, avuga ko zigamije kwimakaza umwuka w’ubwizerane n’ubufatanye mu biganiro bitegerejwe, bigomba kuganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.
Dore ingingo 8 umutwe wa M23 usaba Leta ya Congo kubahiriza:
- Itangazo ryemewe rya Perezida Félix Tshisekedi ryerekana ubushake bwa politiki bwo kugirana ibiganiro bitaziguye na AFC/M23.
- Gusubiramo icyemezo cyafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC ku wa 8 Ugushyingo 2022, no gukuraho ibihano byose byafatiwe AFC/M23.
- Gukuraho burundu ibihano by’urupfu, ibirego n’impapuro zo guta muri yombi abari n’abahoze muri AFC/M23.
- Gurekura vuba abagaragajwe nk’abafunzwe bazira gukekwaho gukorana na AFC/M23 (aba ni abasivile n’abasirikare), kandi bahabwe indishyi z’ibyo babuze n’agaciro kabo.
- Gufatira ibihano amagambo n’ibikorwa by’urwango, cyane cyane ibyibasira bamwe kubera inkomoko yabo, ururimi bavuga cyangwa ukwitirirwa imyumvire yo kuvugu
- Kurandura ivangura rishingiye ku moko no kwimika ihakana ry’ubwenegihugu, rishingiye ku ndangamuntu cyangwa inkomoko.
- Kongera gufungura serivisi zose za Leta mu bice bigenzurwa na AFC/M23 – harimo amabanki, gasutamo, n’impushya z’ingendo.
- Gusubiza umutungo n’ibikoresho byambuwe AFC/M23 no gushyira umukono ku masezerano y’ihagarikwa ry’imirwano (Ceasefire) hagati y’impande zombi.
Iby’ingenzi bikubiye mu “Accord de Principe” yasinyiwe i Doha
Amasezerano y’ibanze yashyizweho umukono n’impande zombi agamije kwerekana ubushake bwo gukemura intambara ya Congo mu nzira ya politiki. Ibirimo birimo:
- Gushyiraho inzego z’ubufatanye zishingiye ku biganiro bihamye.
- Kugarura impunzi no gukemura ikibazo cy’amoko ateshwa agaciro.
- Gusaranganya ubutegetsi n’ubukungu ku buryo buri muturage yisanga muri Leta.
- Gutegura uburyo bwo guhagarika imirwano no kubungabunga uburenganzira bwa muntu.
Gusa ihagarikwa ry’imirwano (ceasefire) ntabwo rirubahirizwa
Nubwo imwe mu ngingo nkuru z’amasezerano ari ihagarikwa ry’imirwano, ibikorwa bigaragara ku butaka birerekana ko iyi ngingo itubahirizwa. Mu ntara za Nord-Kivu haracyakomeje imirwano hagati y’ingabo za Leta (FARDC), AFC/M23 n’abafatanyabikorwa b’Impuzamashyaka (Wazalendo), bikaba bigaragaza ibibazo bikomeye mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano.
Abaturage n’imiryango mpuzamahanga barasaba ubushake nyabwo
Imiryango iharanira amahoro, uburenganzira bwa muntu n’abaturage bibasiwe n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo barasaba Leta ya RDC kwitwararika ibyo AFC/M23 isaba, kugira ngo ibiganiro birambye bishoboke. Basaba cyane ko ihagarikwa ry’imirwano, ifungurwa ry’abo bafunzwe n’ireme ry’ubwenegihugu bihabwa agaciro nk’inkingi y’amahoro arambye.
Yanditswe na: Igicumbi News
Komeza kudukurikira kuri www.igicumbinews.co.rw kugira ngo ubone amakuru yizewe.