M23 yashinje Leta ya Kinshasa kugendera ku kinyoma no guteza umutekano muke mu baturage

Kuri uyu wa gatanu, Umuvugizi w’umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo rikomeye ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa guteza umutekano muke no kugusha igihugu mu rujijo, aho yavuze ko ubwo butegetsi budakigira ubushobozi bwo kuyobora neza abaturage babwo.
Mu butumwa bwe bwanyujijwe ku rubuga rwa X (Twitter), Kanyuka yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kwerekana intege nke no kubura ubushobozi bwo kubahiriza amasezerano y’ubwumvikane yifuzwa n’impande zombi, by’umwihariko ajyanye no kubaka icyizere mu biganiro n’umutwe wa M23/AFC.
Kanyuka yagize ati: “Ubutegetsi butemewe bw’i Kinshasa buri ku mugozi umwe. Bukomeje kwerekana ko butashoboye, none buririrwa buhungabanya ukuri binyuze mu gucura ibinyoma, gusebanya no gukwirakwiza propagande kuri murandasi.”
Yongeyeho ko ibyo bikorwa by’amagambo bikomeje kwambika icyasha ibiganiro biri kubera i Doha, aho impande zitandukanye ziri kugerageza gushaka umuti w’amahoro urambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kanyuka kandi yashinje ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’inshuti zazo zirimo imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Maï-Maï Wazalendo, ndetse n’ingabo z’u Burundi (FDNB), gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu buryo buteye inkeke, aho bakekwaho kwibasira ahatuwe n’abantu benshi. Ati: “Turamagana bikomeye ibi bitero byateguwe n’izi ngabo zifatanyije, kuko bishyira mu kaga ubuzima bw’abasivili kandi bikomeza gukongeza ihungabana rya kimuntu.”
Uyu muvugizi wa M23 yavuze ko Leta ya Kinshasa ikomeje gutandukira igamije gukingira ikibaba uburangare bwayo mu gushyira mu bikorwa ingingo z’amasezerano agendanye no kugarura icyizere hagati y’impande zihanganye.
M23 ishinja Kinshasa gukoresha “ubutumwa buhimbano” n’amagambo ya gashozantambara bigamije kuyobya rubanda no gusenya inzira y’amahoro.
Iri tangazo rije mu gihe umutwe wa M23/AFC ukomeje kugaragaza imbaraga mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’ibiganiro bigamije kurangiza intambara bikomeje kuburira icyizere mu gihe intambara n’ubwicanyi byibasiye abaturage bakomeje guhunga ingo zabo.