M23 na RDC bakomeje ibiganiro i Doha muri Qatar

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zishimishijwe n’iterambere ry’imishyikirano ikomeje hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) n’umutwe wa M23, ibiganiro bikaba biyoborwa na Leta ya Qatar.
Ubutumwa bwatanzwe kuri X na Masad Bolous, buvuga ko aya mahuriro ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugera ku masezerano arambye y’amahoro. Yashimangiye ko nyuma y’itangazwa ry’“Amasezerano y’Ibipimo ngenderwaho” hagati ya RDC na M23 mu kwezi kwa Nyakanga, ibi biganiro bishya bigaragaza icyizere cyo kurangiza imyaka myinshi y’intambara n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo.
Amerika yasabye impande zose gushyira iherezo ako kanya ku bikorwa byose bihutaza abasivili no gufata ingamba zifatika zo kubahiriza ibyo biyemeje kugira ngo amahoro n’umutekano bisugire mu karere.
Ibi biganiro bibaye mu gihe abaturage b’Intara za Kivu bagizweho ingaruka zikomeye n’intambara zimaze imyaka myinshi, zigatuma ibihumbi by’abantu bimuka ndetse ubuzima busanzwe bw’ingo n’imiryango bukomeza guhungabana.