“Kugirango umwana atsinde neza bisaba ubufatanye nk’ubwamashyiga.” Abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu turere tugize intara y’Amajyaruguru, baravuga ko umubyeyi utita ku nshingano ze, azabibazwa n’ubuyobozi.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri biganjemo ibyo mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko hari ababyeyi baboherereza abana babo ntibakomeze kubakurikirana mu myigire yabo bafatanyije n’abarezi, nyamara kugira ngo umwana atsinde hakenerwa inyabutatu y’ubufatanye bugizwe n’ umwarimu, umubyeyi n’umunyeshuri.

Ndayambaje Eric ushinzwe amasomo mu ishuri ryisumbuye rya E.S Kidaho riherereye mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika, avuga ko hari abanyeshuri bakira barasaritswe n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Twakira abana baturutse mu miryango inyuranye, bafite imico itandukanye imyiza n’imibi, kugirango umwana uje, ari inshuti na manyinya tumuhindure areke ibiyobyabwenge bisaba ubufatanye bwacu n’ababyeyi babo, iyo rero umubyeyi amuduterereye biratuvuna, gusa bakwiye kumenya ko kwishyurira umunyeshuri amafaranga y’ishuri no kumugurira ibikoresho by’ishuri bidahagije ahubwo hakenewa no gukurikirana niba ari kwiga neza.”

Nduwayesu Elie umuyobozi wa Wisdom school avuga ko umwana ari ubutunzi bukomeye, akaba impano isumba izindi.

Yagize ati: “Mu butunzi twahawe buruta ubundi ni urubyaro, ni yo mpamvu rero dukwiye kwita ku bana bacu, tubaha buri kimwe cyose bakeneye mu myigire yabo, tugashyiraho akarusho, dukurikirana imyigire yabo kuko imitsindire y’umwana mu ishuri igirwamo uruhare n’abantu batatu nagereranya n’amashiyga, iyo habuzeho rimwe ntiwayatekaho no mu burezi ni ko biri, kugirango umunyeshuri atsinde hakenerwa uruhare rw’umunyeshuri, urwa mwarimu n’ urw’umubyeyi, iyo hagize utubahiriza inshingano ze umunyeshuri aratsindwa.”

Cyakora bamwe mu babyeyi baganiriye na Igicumbinews bavuga ko   mu bijyanye n’imyigire y’abana babo , inshingano zabo zidakwiye kurangirira ku kuboherereza abarezi gusa.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Igicumbinews  baranenga bagenzi babo bohereza abana babo ku ishuri ntibakomeze gukurikirana imyigire y’abana babo, bakavuga ko abo babyeyi batakabajije abo bana babo intsinzi.

NSHIMIYIMANA Emmanuel yagize ati:“Njyewe umwana wanjye mutangira amafaranga y’ishuri n’ibikoresho akenera , narangiza nkakorana n’ubuyobozi bw’ikigo kugira menye niba umwana wanjye adafite ikibazo mu myigire, burya umwana utakurikiranye imyigire ye ntiwakabaye unamubaza intsinzi.”

Mbabazi Justine umwe mu banyeshuri bakoze ikizamini gisoza umwaka wa Gatandatu ubanza avuga ko itsinzi ye ayikesha inyabutatu y’ubufatanye. Yagize ati: “Kuva natangira mu mashuri y’incuke nitaweho n’umubyeyi wanjye wanyishyuriraga amafanga y’ishuri, akangurira n’ibindi byose nkenera mu myigire yanjye, igihe cyose nahigiraga papa itsinzi, nawe yahigaga ko mu byo nzakera kugirango nyigereho azabikora afatanyije na mwarimu wanjye, igihe cyose nari ndi ku ishuri nahigiraga mwarimu itsinzi nawe agahigira umuyobozi w’ikigo, ubufatanye bwaturanze ni bwo bwatumye tsinda bishimije.”

Hari ababyeyi abana babo bakunze gutsindwa ugasanga impamvu bazishakira ku barezi babo, nyamara abo barezi nabo bakumvikana bavuga ko ntacyo bageraho nta bufatanye bw’ababyeyi babo bana bubayeho.

Yanditswe na TUYISHIME